Aba Bayisilamu barimo abashehe (Sheikh) babiri bikaba bivugwa ko bari bagiye gutanga ikiganiro muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ndetse ko baganiriye n’abanyeshuri.
Nyuma yaho imiryango yabo yabahamagaye kuri telefoni isanga zavuyeho ahagana saa saba z’amanywa, uwo munsi.
Ababuze ni Sheikh Ndahimana Ahmed na Ndabishoboye Ally, hari kandi Maboyi Jamali, Hajji Mushumba Abdoul Karim n’abandi babiri barimo umushoferi wabo n’umusore wiga mu ishuri ry’abayisilamu rya Rwampara. Imiryango yabo yemeza ko nk’aba Sheikh ngo baba bafite uburenganzira bwo gutanga ubutumwa nta kibazo.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umugore w'umwe mu babuze yagize ati “ Guhera nka saa saba telefoni ye (umugabo we) numvise itariho, ntitwagira amakuru yandi twongera kumenya. Ubuyobozi budufashe tumenye amakuru y’abantu bacu.”
Imiryango y’ababuriwe irengero yabashakishije kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo ariko ibasubiza ko icyo kibazo itakizi, maze ibagira inama yo kugana kuri sitasiyo ya Huye aho bakeka ko abantu babo bagiye bagana ariko na ho ngo ntibashoboye kubona amakuru yabo; polisi yaho ikaba yabarangiye ko bageza ikibazo cyabo ku Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe Ubugenzacyaha (CID).
Iyi miryango yavuze ko hari ibibazo bashobora kuba bari bafitanye n’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda. Babihera ko uwitwa Ndabishoboye Ally yari umuyobozi w’umusigiti uherereye hafi ya Onatracom mu mujyi wa Kigali, akaza guhagarikwa hagati mu Kuboza 2015 n’ubuyobozi bw’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Twahirwa Célestin yatangaje ko niba bababuze bajya kuri polisi bagatanga ikirego ikabafasha kubashakisha.





Ibitekerezo 0