00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bisi zikorera mu Mujyi wa Kigali zashyiriweho ahantu hamwe zizajya zifatira abagenzi

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 19 March 2015 saa 10:46
Yasuwe :

Aho bisi nini zitwara abagenzi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali zizajya zifatira abagenzi zikanahabasiga harangije gutunganywa.

Ubusanzwe izi bisi zafataga abagenzi mu kajagari kuko buri murongo wa bisi (ligne) utari ufite aho uparika imodoka hihariye.

Kuba izi modoka zakoraga gutyo byatumaga buri mugoroba hagaragara imirongo miremire y’urujya n’uruza rw’abagenzi ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko guhera ku wa Mbere ku ya 23 Werurwe, bisi nini zose zizajya zifatira abagenzi ruguru ya Gereza ya Nyarugenge ahakunzwe kwitwa Down Town.

Aha hantu izi bisi zizajya zikuriramo abagenzi . Umujyi wa Kigali warahateguye neza kuko hubatswe n’utuzu abagenzi bazajya bugamiramo izuba cyangwa imvura, ubwiherero bujyanye n’igihe n’ibiro bya Polisi.

Ushinzwe utumanaho mu Mujyi wa Kigali Bruno Rangira, yabwiye IGIHE ko nta modoka n’imwe izajya ihatinda mu gihe imaze gukuramo abagenzi.

Yagize ati “ Guhera ku wa Mbere tariki ya 23 zose niho zizajya zikuriramo abantu zihite zinatwara abandi ariko nta modoka n’imwe yemerewe kuhatinda ngo irigushaka abagenzi kuko izajya ihita igenda ako kanya nubwo yaba ntabo inafite”.

Yakomeje avuga ko bizafasha kugabanya imirongo y’abagenzi bategerezaga bisi mu bice by’umujyi bitandukanye.

Ati “ Ibi ni mu rwego rwo kunoza imikorere kuko bizagabanya ubucucike bw’imodoka n’imirongo y’abantu, ikindi nta n’uzajya yicwa n’izuba cyangwa imvura kuko hari aho kugama”.

Abagenzi bashyiriweho aho bakwikinga izuba cyangwa imvura

Yasabye abagenzi kutazemerera umushoferi n’umwe utwara izi bisi kubatinza mu nzira avuga ko ari gushaka abagenzi kuko nta modoka ikwiye kubategereza.

Dore Imirongo icyenda ya bisi izajya ikorera Down Town

Mu Mujyi wa Kigali – Kagugu; Iyi bisi izajya inyura FAWE ,Kinamba,ULK
Mu mujyi – Batsinda iciye Kagugu
Mu mujyi – Kinyinya
Nyamirambo kuryanyuma igaca Kimisagara na Nyabugogo - mu Mujyi
Nyacyonga - mu Mujyi
Nynza ya Kicukiro ica Gatenganga - mu Mujyi
Bwerankori , Kimisange ,Nyenyeri - mu Mujyi
Remera - mu Mujyi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages