{Abacuruzi bakoreraga n’abahunikaga imitungo yabo mu nyubako imaze iminsi ibiri ishya mu mujyi wa Kigali baravuga ko nubwo bafatanyije n’inzego zitandukanye bakarokora ibintu bimwe, ariko ibyakongotse ni byinshi kandi bihenze.}
Iyi nkongi yatangiye ahagana saa mbiri zo kuwa Kabiri yageze ahagana saa cyenda z’uyu wa Gatatu. Hahiye igice giteganye n’aho Iposita ikorera ku Muhima, gifatisha igice cy’imbere kirebana n’ahitwa “Chez Venant”, bimwe mu byari muri iyi nyubako birakongoka.

Sesonga, umwe mu bari bafite ububiko bw’amarangi n’ibyo bifashisha mu kuyafungura mu gice cyatangiriyemo iyi nkongi y’umuriro, avuga ko ibyangijwe n’uyu muriro mu bubiko bwe bibarirwa mu mafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 300.
Uretse uyu mugore, hari na bagenzi be ububiko bw’ibicuruzwa byabo byakongotse uko byakabaye harimo n’uwatubwiye ko harimo za mudasobwa zihagaze amafaranga asaga miliyoni 100.
Iyi nyukabo bibasiwe n’inkongi nayo ubwayo biragoye ko izongera gukoreshwa, kuko zimwe mu nkingi zayo zaturitse ku buryo igihe icyo ari cyo cyose yagwa.
Abanyamategeko baburiyemo impapuro z’imanza nyinshi z’Abanyarwanda
Bitandukanye n’abacuruzi batakaga ibicuruzwa byabo byakongotse, Urugaga rw’Abavoka rwakoreraga mu byumba bisaga bitanu by’iyi nyubako bo bagaragaje ko uretse ibikoresho bifite agaciro gasaga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, bashobora kubura n’impapuro zikomeye cyane, zifashishwaga mu manza zitandukanye z’abakiriya babo.
Me Twagirayezu Ildephonse, umwe muri aba Bavoka yabwiye IGIHE ko amadosiye baburiye muri iyi mpanuka ari menshi, gusa agaragaza ko bikigoranye kumenya ibyarokotse n’ibyatikiriye muri iyi nyubako.
Yagize ati “[Ibyatikiye]…ni byinshi, amadosiye yari arimo … hari ibyo twashoboye gukuramo ariko ubu ntiturashobora kuvangura.”

Aba Bavoka ubwabo nta bwishingizi bw’ibikoresho byabo bari bafite, icyakora barangamiye nyiri nyubako ngo barebe niba yaba yari arabufite bukabagoboka, ariko ku bijyanye n’amadosiye y’abakiriya yabuze ho bazabaga bifashe.
Undi Munyamategeko yabwiye IGIHE ko mu minsi iri imbere hashobora kuvuka ibibazo mu manza bunganiramo abakiriya babo, kuko amwe mu madosiye bagombaga kwifashisha yakongokeye aha.
Yagize ati“Hari amadosiye abakiriya bacu baba baradusigiye azifashishwa nk’ibimenyetso mu manza nka za sheki ku baburana imitungo, ku buryo imanza zabo zizagorana zidahari.”
Uyu yakomeje avuga ko inkiko zikwiye gutangira kwitegura ko iki kibazo kizavuka mu manza, kandi asaba ko aho Umwunganizi azagaragaza ko ibimenyetso byaburiye muri iyi mpanuka akwiye kuzategwa amatwi.
Bamwe mu bacuruzi bahakuye isomo ryo gushinganisha imitungo
Iyi mpanuka y’umuriro yagaragaje ingaruka zayo zari zitandukanye cyane kuko abafite ubwishingizi bafashwe mu mugongo n’ibigo bishinganyemo byahise biza kureba ibyatikiye. Abatarashinganishije ibyabo baririraga mu myotsi.
Patric Munyurangabo, umukozi ushinzwe ubwishingizi bw’inkongi muri kimwe mu bigo by’ubwishingizi mu Rwanda, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumenya ko umukiriya wabo agize impanuka, yaje kumufasha kureba ibye byangiritse ngo abyishyurwe.
Munyurangabo yagiriye inama buri wese gushinganisha umutungo we mu kwirinda igihombo mu gihe cy’impanuka.
Yagize ati “Umukiriya wacu ukorera muri iyi nyubako yibasiwe n’umuriro yishyuye ibihumbi 200 gusa, ashinganisha ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 100.”
Iyi nyubako yahiye mu gihe hari hashize iminsi hari agahenge kakurikiye urukurikirane rw’inkongi zibasiye inyubako zitandukanye mu mezi abiri ashize.






Indi nkuru wasoma: Ubukana budasanzwe bw’inkongi yo ku Muhima bwatumye Polisi irara izimya umuriro
[email protected]




Ibitekerezo 0