Nzamwita yarashwe Saa cyenda z'igitondo kuri uyu wa Gatanu ubwo yari atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser bikaba bivugwa ko yari yasinze.
Polisi yatangaje ko uyu mugabo yavogereye bariyeri iri hafi y'amasangano y'umuhanda wo kuri KBC ku Kacyiru ndetse ashaka no kugonga umupolisi wageragezaga kumuhagarika.
Muri icyo gihe ngo uwo mupolisi yarashe imodoka ashaka ko ahagarara ku bw’amahirwe make isasu riramufata ahasiga ubuzima. Polisi y’u Rwanda itangaza ko yababajwe n’urupfu rw’uyu mugabo ndetse yihanganisha umuryango we mu gihe hahise hatangira iperereza.
Itanga ubutumwa ku bashoferi ko bakwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda igihe batwaye ibinyabiziga kandi bakirinda ibisindisha.








Ibitekerezo 0