Perezida w’Umuryango uharanira guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu (LIPRODHOR), Munyandirikirwa Laurent yateye utwatsi iyeguzwa ku buyobozi kuri iki Cyumweru. Ubu uyu muryango ufite abayobozi babiri n’impande ebyiri zitumva ibintu kimwe.
Munyandirikirwa Laurent yakuwe ku buyobozi n’inama nyunguranabitekerezo idasanzwe y’umuryango LIPRODHOR yateranye kuri iki cyumweru. Muri iyo nama yari irimo abanyamuryango 47 mu banyamuryango shingiro 70 bafite uburenganzira bwo gutora.
Amakosa yashinjwaga Munyandirikirwa
Munyandirikirwa n’abo bari bafatanije yashinjwaga gushaka kuvana LIPRODHOR mu miryango igize CLADHO (Ihuriro ry’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu), gukoresha umutungo wa LIPRODHOR uko yishakiye afatanyije na komite bayoboranaga no gusuzugura abanyamuryango.
Mu nama nyunguranabitekerezo yayobowe na Gahutu August abanyamuryango basomewe urupapuro rwanditswe na Munyandirikirwa Laurent rwo kuvana umuryango wa LIPRODHOR muri CLADHO. Iki cyemezo cyatewe utwatsi abanyamuryango basaba ko hakwandikwa urundi rupapuro ruvuguruza urwanditswe na Munyandirikirwa Laurent.
Ibi byahuriranye n’andi makosa yashinjwagwa ko yikorera ibyo yishakiye nk’uko byasobanuwe na Gahutu. Aha yavuze ko yagiye agira amakosa menshi nk’aho umwe mu banyamuryango yapfushije umugabo akagenerwa miliyoni ebyiri nyuma agahabwa ibihumbi 200 ibi ngo byari byihishwe inyuma na Nyampinga Gelturde ubu watse ubuhungiro muri Canada avuga ko atotezwa na Leta y’u Rwanda.
Mbere yo gutora abanyamuryango bari bitabiriye inama babanje kutavuga rumwe ku matora, bamwe bavuga ko inama nyunguranabitekerezo idatora hatora inama rusange.
Haje kuba amatora yo kwemeza niba inama njyanama yatora abayobozi bashya mu banyamuryango 47 bari bitabiriye inama. Muri bo 31 batoye ko haba amatora.
Mu gihe amatora yari atangiye bamwe bisohokeye badatoye.
Munyangaju Aloys yaje gutorerwa kuba Perezida wa LIPRODHOR n’amajwi 31 kuri 41 batoye, Niyonzima Laurent aba Visi Perezida n’amajwi 28.
Kayumba Boudoin utigeze utora yatangarije IGIHE ko impamvu atatoye byatewe n’uko ibyakozwe bitubahirije amategeko. Yagize ati “Inama nyunguranabitekerezo ntabwo itora, hatora inama rusange ndetse n’uburyo yatumijwe ntabwo bukurikije amategeko. Umuntu yagendaga abwira undi ku munwa gusa.”
Perezida watowe yatangaje ko nubwo iyo yari inama nyunguranabitekerezo atari yo itora, ariko na none abayitabiriye nibo n’ubundi bari kuzitabira inama rusange.
Munyangaju yavuze ko agiye kubaka umuryango wa LIPRODHOR kugira ngo batazongera kugira isura mbi y’amacakubiri nk’iyo bigeze kugira mu mwaka w’2003. Icyo gihe havuzwemo umwuka mubi harimo n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Uwegujwe yatsembye ko atava ku buyobozi
Munyandirikirwa Laurent aganira na IGIHE kuri telefone yavuze ko akiri Perezida kandi ibyo bamushinja ari ibinyoma.
Yagize ati “Mu gihe ntarakurwaho n’inzego zishinzwe kunkuraho ndacyari Perezida, kandi ibintu byose birimo gukorwa hari abantu babiteguye bafite n’impamvu, ibintu byose banshinja n’ibinyoma byahimbiwe hariya.”
Umuryango LIPRODHOR wavuzweho amakimbirane mu mwaka 2003, aza gukemuka ariko na n’ubu umeze nk’urimo ibice bibiri.



















TANGA IGITEKEREZO