Iyi sitasiyo igiye kuvugururwa ku nkunga y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watanze miliyoni 23 z’amayero, yasuwe n’Ambasaderi Michael Ryan uwuhagariye mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu n’amashanyarazi, Kamayirese Germaine, yijeje ko ivugururwa ry’iyi sitasiye bizongera ingufu yatangaga.
Yagize ati”Jabana ni hamwe mu ho tuzatangirira gukorera ibikorwa byo kugabanya ingufu z’amashanyarazi zatakaraga…twatakazaga 23% by’amashanyarazi yose kubera imiyoboro ishaje, iyi nkunga baduhaye izadufasha kugabanya igice kimwe cy’ibitakara by’amashanyarazi.”
Ambasaderi Michael Ryan yavuze ko ari byiza ko inkunga EU yatanze izongerera iyi sitasiyo ubushobozi bwo gukwirakwiza amashanyarazi mu Mujyi wa Kigali, bikagirira akamaro abaturage n’abanyenganda.
Kugira ngo umushinga wo gusana no kuvugurura imiyoboro y’amashanyarazi mu kugabanya ingufu zitakara urangire, hakenewe miliyoni 66 z’amadolari y’Amerika.
Nurangiye hizewe ko uzagira n’uruhare rugaragara mu gutuma ikiguzi cy’amashanyarazi kigabanuka.
Iyi sitasiyo ya Jabana izagabanya ingufu z’amashanyarazi zatakaraga kuva kuri 23% kugera kuri 17% by’umuriro wose.
Biteganyijwe ko igikorwa cyo kuvugurura imiyoboro yamashanyarazi ishaje n’iyangiritse kizaba cyasojwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018.



















TANGA IGITEKEREZO