Umuntu utaramenywa izina rye yabonetse mu kizenga cy’amazi acuritsemo yapfuye munsi y’ikiraro kiri ku muhanda wo ku Kinamba ugana Nyabugogo. Polisi yashoboye gukura umurambo we mu mazi, gusa amazina ye ntiyamenyekanye kuko nta cyangombwa yasanganwe.
Umunyamakuru wa IGIHE wageze ahari uwo murambo mbere y’uko ukurwamo, yavuze ko abana batuye muri ako gace bari bari gukinira hafi y’icyo kiraro bamubonye bahita bahuruza Ndindiyihe Leonard uhakora isuku nyuma yo kubona amaguru y’umuntu ucuritse mu mazi yo munsi y’ikiraro.
Ndindiyihe Leonard uri mu kigero cy’imyaka 60 yemereye IGIHE ko nawe ayo makuru yayabwiwe n’abana bahakiniraga.
Ndindiyihe yagize ati “Nari ndi gukorera ku ruhande, mbona kuza nsanga koko harimo umurambo mbona kubibwira bagenzi banjye.”
Uyu murambo utarakurwamo hagaragaraga gusa amaguru yambaye ipantaro n’amasogisi y’umweru hejuru y’amazi.
Nyuma haje kugaragara umugabo utashatse gutangaza amazina ye wavugaga ko uyu musore wapfuye amuzi ndetse ko yari umukarani wishwe na bagenzi be.
Yagize ati “Ndamuzi yishwe n’abandi bakarani disi kubera uburyo yagiraga abakiriya benshi; buriya bamwiciye ishyari!”
Nyuma yo kuvuga atya abanyamakuru bashatse kugira icyo bamubaza ku bijyanye n’uyu murambo, ariko yanze kuvuga ahubwo ahita yiruka ahunga gutanga amakuru bituma Polisi imuta muri yombi kugira ngo atange amakuru neza.
Nyuma nibwo Polisi yakuyemo uwo murambo isanga ari umusore uri mu kigero cy’imyaka 20 na 25, gusa ntiyabashije kumenya izina rye kuko nta cyangombwa yasanze mu ikofi ye. Gusa hari bamwe mu baturage bari bashungereye bavuze ko bari basanzwe bamubona akora akazi k’ubukarani mu mujyi wa Kigali ahitwa kwa Mutangana.
Umunyamakuru wa IGIHE aravuga ko yabonye uwo muntu asa n’uwakubiswe ikintu gikomeye inyuma ku mutwe n’amaraso ku gikuta cy’ikiraro impande y’aho uwo murambo wari uri.
Uyu munyamakuru yakomeje avuga ko mu gihe abantu bibazaga uwapfuye, hagaragaye abantu bagera kuri batatu baje bashakaga kureba niba uwo murambo ari umuntu wabo wapfuye ngo kuko hari abantu babo baburiye irengero. Muri bo harimo n’Umunyamerika nyiri Radiyo Ubuntu butangaje wabuze umuyobozi wayo.
Umurambo w’uwo mugabo wajyanwe na polisi ku bitaro gusuzuma icyamwishe mu gihe n’irindi perereza rikomeje gukorwa.


















TANGA IGITEKEREZO