00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Umusore yagurumanye agenda n’amaguru abantu barumirwa

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 29 July 2014 saa 12:29
Yasuwe :

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 3o utamenyekanye amazina yagurumanye ku manywa y’ihangu kuri «Payage » mu mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Nyakanga.
Abaturage babonye uyu musore ashya, bumiwe babwira IGIHE ko batamenye icyatwitse uyu musore kuko bashidutse gusa ari kugurumana atabaza.
Umumotari wamurebaga yagize ati“Narimanutse munsi ya RAMA(ku cyicaro cya RSSB) mbona umuntu ari kwambuka muri iki gisambu ari kugurumana imyenda y’inyuma agatelefone yari (…)

Umusore uri mu kigero cy’imyaka 3o utamenyekanye amazina yagurumanye ku manywa y’ihangu kuri «Payage » mu mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 29 Nyakanga.

Abaturage babonye uyu musore ashya, bumiwe babwira IGIHE ko batamenye icyatwitse uyu musore kuko bashidutse gusa ari kugurumana atabaza.

Umumotari wamurebaga yagize ati“Narimanutse munsi ya RAMA(ku cyicaro cya RSSB) mbona umuntu ari kwambuka muri iki gisambu ari kugurumana imyenda y’inyuma agatelefone yari afite nako kahiye hano kiriya ureba hasi n’ikabutura yari yambariye imbere.”

Iyi ni imyenda y'aho uyu musore yahiriye

Yakomeje avuga ko uyu mugabo yahiye ku maboko, mu gatuza mu mugongo no mu bitugu.

Yahise atabarwa ajyanwa mu bitaro n’ imodoka y’imbagukiragutabara yahise ihagera.

Telefone yari afiite yakongotse
Ababonye uwo musore ashya bose bumiwe bibaza icyaba kimutwitse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages