Rwagati mu birori bya Dîner en Blanc biheruka guhuruza abanyakigali benshi muri uku kwezi turimo kwa Kanama, umwe mu basore bari babyitabiriye yahisemo gutungura umukunzi we amuha impeta ya ‘fiançaille’ amusaba ko yamwemerera bakazabana ubuziraherezo nk’umugabo n’umugore.
Uyu mukobwa wagaragaje amarangamutima ye muri ibi birori, nawe ntiyazuyaje kwemerera umukunzi we nuko abari muri ibi birori babahundagazaho amashyi n’impundu.
Uko byagenze…
Abantu bose bari batuje bishimira uko igitaramo cya Dîner en Blanc kirimo gisa n’igisozwa. Twari mu mwanya w’aho abasazwe n’akanyamuneza bagendaga basaba ijambo ngo bagire icyo bavuga kibari ku mutima kuri uyu munsi uba udasanzwe muri Kigali ; aho abantu bose baba bambaye imyenda y’umweru de, bazanye ibyo kunywa n’amafunguro basangira.
Mu ndirimbo nziza ituje ya John Legend yitwa ’’All Of Me’’ ikunzwe ku Isi yose, umusore witwa Cliff yatse ijambo nk’abandi bose bari bari kuvuga akabari ku mutima nuko ararihabwa. Twese abari mu birori twari tuzi ko Cliff agiye nawe gushimira abateguye ibi birori kuko twari twanyuzwe n’imigenndekere yabyo. Twibwiraga ko yaje afite gahunda imwe nkatwe twese; iyo kwishimana n’inshuti. Agitangira kuvuga ntitwabashaga kubona neza aho aherereye kuko uwavugaga bamusangishaga micro aho ari kandi twari benshi duhagaze twese mu busitani bunini bwa Acacia, muri Kinyinya nk’uko mu nkuru yabanje ya IGIHE twababwiye uko byari byifashe.
Uyu musore ushinguye w’inzobe yaje gusa nk’utungurana agusha ku ngingo avuga ko yitwa Cliff, kandi amaze igihe kitari gito akundana n’umukobwa. Yavuze ko bari bazananye muri iki gitaramo kizahoraho ari urwibutso rwabo kandi ko bishimiye uko cyagenze. Ariko anagaragaza ko hari ikindi kiruse aya magambo yashakaga kumubwira. Nuko kera kabaye aza gusoza koko akimusabye, agira ati “Nashakaga kumubwira ngo yigire hano mubwire, ni umuntu udasanzwe!”
Akivuga ayo magambo abantu benshi bari bamaze gutahura ko nta kindi agiye gukurikizaho kitari ukumusaba ko yamwemerera ijambo rimwe gusa, ari naryo yaje guhita akurikizaho ubwo umukunzi we yamwegeraga nuko Cliff amupfukama imbere agira ati “wanyemerera tukazabana?”
Ubwo abantu bari bamwegereye bahise bahindukira bamukoraho ikiziga ku buryo abandi twese twahise tumenya aho aherereye nuko duhurura tuza kureba uko umukobwa abyitwaramo.
Yari umukobwa mwiza w’igikara utari ufite umusatsi ku mutwe nk’uko abandi bakobwa benshi bakunze kuba bameze. Umwitegereje ugakomeza kumureba wese, ukabona uko aseka ubona neza ko aberanye n’izina rye ‘Greta’ naje guhita menyera aho.
Nawe yari yaje yambaye ikanzu nziza yera nk’abandi. Ibinezaneza bivanze n’ubwoba byari byamusaze kuko ibirori ari we byari bikomerejeho asa n’ubuze uko yifata yipfuka mu maso ubona byamunejeje.
Uko we n’umukunzi we twari tubashagaye turi abantu benshi byatumye amarangamutima y’imbere muri we amurenga nuko bimunanira kuyaduhisha ananirwa kwihangana tubona araturitse ararize.
Mu rusaku rwinshi, abantu bari batangiye kumusubiriza ikibazo yari yabajijwe n’uwo musore, ariko bose wumva bagusha ku kumwinginga bamuhatira ko yasubiza ati “ye-go !!!”, abandi nabo bagaterera hejuru rimwe bagira bati “e-me-ra !!” bavugiraga hejuru basubiramo bamusaba ko atakwanga ubusabe bw’umukunzi we.
Ubwo umukobwa yahabwaga akanya yabanje gutinya kuvuga asa n’ubyibazaho gato, nuko aza gusubiza agira ati “ndabyemeye”, twese duhita tuvugiriza rimwe induru tumukomera amashyi, ari nako nawe tumuha rugari nuko ahoberana n’umukunzi we basomanira byimbitse imbere yacu.
Ibi byishimo bya Dîner en Blanc byaryoheye benshi, ariko biba akarusho kuri aba bahisemo ko ubabera umunsi ukomeye wo kwambikana impeta z’urukundo.
Mu Rwanda ntibyari bimenyerewe cyane ko umugabo asaba umukobwa yambikira impeta ya mu birori.


















TANGA IGITEKEREZO