{Ntibaribuga Daniel wo mu kigero cy’imyaka 45 wo mu Kagari ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina, Akarere ka Kirehe, arashakishwa akurikiranweho kwica umugore we Mukantwari Violette w’imyaka 36.}
Inzego z’ibanze zivuga ko iyicwa ry’uyu mugore rishingiye ku makimbirane y’imitungo yari afitanye n’umugabo we.
Uyu mugabo ushakishwa ngo yari amaze umwaka yarataye urugo rwe ajya gushaka undi mugore mu murenge wa Kigarama, bapfuye ko umugore yamushinjaga gusesagura imitungo y’urugo, umugore yamubuza agakubitwa. Byaje gutuma umugabo afungwa aho afunguriwe ahitamo guta urugo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigina, Bihoyiki Jean Leonard, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yajyaga gusura abana be akongera akagenda. Noneho yaraje umugore agira ngo ni ibisanzwe, abonye atangiye gusohora ibikoresho byo mu nzu babagamo, amukomye ahita amwica.
Yagize ati ”Twamenye ko uwo mugabo wari umaze umwaka yarataye urugo rwe yivuganye umugore mukuru ubwo yaraje muri uru rugo atangira gusohora bimwe mu bikoresho byo mu nzu, umugore amubujije ahita afata isuka ya macaku ayimukubita mu mutwe ahita apfa.“
Bihoyiki akomeza asaba abaturage kujya birinda amakimbirane bakegera ubuyobozi bagafashwa mu gukemura ibibazo bafitanye batanyurwa bakagana inkiko.
Uyu muyobozi kandi akomeza asaba abaturage ko uwari we wese wabona uyu mugabo yakwihutira kubimenyesha inzego z’ubuyobozi zitandukanye kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.
Mukantwari Violette na Ntibaribuga Daniel bari bafitanye abana batandatu, barimo uruhinja rw’umwaka umwe w’amavuko.




Ibitekerezo 0