{Ahagana saa moya za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nyakanya 2014 i Kiziguro mu Karere ka Gatsibo habereye impanuka ikomeye yakozwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Coaster itwara abagenzi yagonganye na tagisi mini bus hapfiramo abantu bataramenyekana umubare kugeza ubu.}

Aganira na IGIHE, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba SSP Benoit Nsengiyumva yemeje iby’iyi mpanuka ariko avuga ko Polisi y’u Rwanda itaramenya neza umubare w’abantu yahitanye.

SSP Nsengiyumva ati “Nibyo habaye impanuka mu masaha ya saa moya. Coaster yavaga i Kiziguro yerekeza i Kigali yagonganye na tagisi yavaga i Kigali yerekeza Gatsibo. Icyo twamenye ni uko iyi mpanuka yatewe n’imbwa yagiye mu muhanda maze Coaster ishaka kuyihunga ihita igongana n’iyo tagisi”

Umuvugizi wa Polisi mu Burasirazuba yavuze ko Polisi igikurikirana neza iby’iyi mpanuka kugira ngo imenye umubare nyir’izina w’abayipfiriyemo, ariko ku rubuga rwa Twitter rwa Polisi, hatangajwe ko 15 ari bo bamaze gupfa naho 24 barakomereka barimo 6 bakomeretse bikabije bajyanwe ku bitaro byitiriwe Umwami Faycal i Kigali bazanwe na kajugujugu.

Umwe mu bari aho impanuka yabereye, yabwiye IGIHE ko yabonye abantu 20 ari bo bapfuye ndetse kugeza ubu batangiye kwasa iyi modoka ngo bakuremo abandi bantu. Umushoferi wa Coaster na we ni umwe mu bahise bahasiga ubuzima.

Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko abantu batatu bonyine ari bo bavuye muri izi modoka zombi ari bazima.

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Damas Gatare, yahamije ko abapfuye ari 14, hakomereka 24, muri bo 12 bakomeretse bikomeye batwawena kajugujugu bajyanwamu bitato bya Kigali n'ibya Gisirikare bya Kanombe.

Iperereza ry’ibanze, ACP Gatare yavuze ko riragaragaza ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko ukabije aho umushoferi witwa Sylvian Nsabimana wari utwaye coaster yararimo avugira kuri telefone bimuviramo guta umuhanda agonga minibus yari iturutse mu kindi cyerekezo.

Guverinoma y'u Rwanda irihanganisha imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka
Guverinoma y'u Rwanda irihanganisha imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka