Minisitiri w’Intebe agiye gusinya mu minsi ya vuba itegeko ryo kongerera amafanga azajya ahabwa umuryango wapfushije umukozi wa Leta , ayo mafaranga akaba azongerwaho 350 ku ijana .
Inkuru ya The New times iravuga ko kabine y’abaminisitiri iherutse guterana ikemerera minisitiri w’Intebe gusinya itegeko ryongera amafaranga yahabwaga umuryango nyirizina wapfushije uwari umukozi wa Leta ngo abashe gushyingurwa.
Minisiti w’Abakozi ba Leta n’Umurimo Judith Uwizeye yabwiye New Times ati”Ubusanzwe amafaranga yahabwaga umuryango wapfushije uwari umukozi wa Leta yari ibihumbi 200 gusa kandi ntajyanye n’ibiciro biri ku isoko ubu , niyo mpamvu twahisemo kuyazamura akagera ku mafaranga y’u Rwanda bihumbi 700,000.”
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yakoze ubushakashatsi mu turere icumi isanga igiciro cyo gushyingura kiri ku bihumbi 900 mu Mujyi wa Kigali mu turere two mu byaro akagera ku bihumbi 470.
Uwizeye yongeyeho ati“Ni ikibazo kuko usanga bene wabo birya bakimara kugira ngo babone ibikenewe mu gushyingura uwari umukozi, niyo mpamvu twahisemo kongera ayo mafaranga.”
Yishimira icyo gitekerezo, Ladislas Ngendahimana umukozi wa Leta yavuze ko usanga muri iki gihe ibyo bihumbi 200 byatangwaga ari ibigura isanduku gusa yo gushyiramo umurambo, ibindi abagize umuryango bakirwariza kandi biba bihenze.



















TANGA IGITEKEREZO