00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zikaze mu kurinda inkongi

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 13 July 2014 saa 10:33
Yasuwe :

Minisiteri y’Intebe yashyizeho amabwiriza agamije kubahiriza ingamba ziriho zirwanya inkongi y’umuriro mu Banyarwanda n’ibyabo yasohote mu Igazeti ya Leta ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2014.
Izi ngamba zije zikurikira maduka yo mu gace k’ubucuruzi kazwi nka Quartier Matheus mu Mujyi wa Kigali, yafashwen’inkongi y’umuriro ku Gicamunsi cyo ku wa 9 Nyakanga 2014, inkonzi zafashe Gereza ya Rubavu n’iya Muhanga,byose byafashwe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.
Aya mabwiriza ararebana (…)

Minisiteri y’Intebe yashyizeho amabwiriza agamije kubahiriza ingamba ziriho zirwanya inkongi y’umuriro mu Banyarwanda n’ibyabo yasohote mu Igazeti ya Leta ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2014.

Izi ngamba zije zikurikira maduka yo mu gace k’ubucuruzi kazwi nka Quartier Matheus mu Mujyi wa Kigali, yafashwen’inkongi y’umuriro ku Gicamunsi cyo ku wa 9 Nyakanga 2014, inkonzi zafashe Gereza ya Rubavu n’iya Muhanga,byose byafashwe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Aya mabwiriza ararebana n’Inyubako ; aho abantu bahurira; ibyanya by’inyamaswa; amashyamba n’ ububiko.

Inyubako yose cyangwa ahandi hantu hahurirwa n’abantu benshi yaba iyubatse cyangwa izubakwa igomba kubahiriza amategeko n’amabwiriza ariho mu Rwanda
yerekeranye n’imicungire n’ikumira ry’inkongi z’umuriro, kandi igenzurwa ry’umutekano ku birebana n’inkongi z’umuriro rikorwa mbere y’uko ahagiye gukorerwa hakoreshwa ndetse na buri nyuma y’imyaka itatu.

Aya mabwiriza agaragaza ko buri gihe cy’amzi atandatu, hagiye kujya hakorwa igenzura ry’ibikoresho byabugenewe kuzimya inkongi muri izi nyubako n’ahahurira abantu benshi, birimo kizimyamoto n’uburyo bw’impuruza bukoresha inzogera, ibikoresho bitahura umwotsi hakiri kare n’ibizimya umuriro, murindankuba, impombo zabugenewe zifashishwa mu kuzimya inkongi n’ibindi.

Ku nyubako zifite amagorofa zirasabwa kuba zifite ibi bikoresho muri buri Gorofa. n’ubundi buro butandukanye bwafasha abakoreramo mu gihe habaye inkongi y’umuriro.

Amashanyarwazi yagarutsweho

Amabwiriza yerekana ko uburyo amashanyarazi yashyizwe mu nyubako n’ahandi hantu hahurirwa n’abantu benshi n’ibikoresho byakoreshejwe bigenzurwa kandi bigatangirwa icyemezo mbere y’uko hatangira gukoreshwa na buri gihe nyuma y’imyaka itatu.

Ibi birareba cyane inzu zagenewe guturwamo kuko inyubako yose yagenewe guturwamo n’umuryango igomba kuba ifite uburyo bugezweho buyirinda ibibazo byaturuka ku mashanyarazi n’insinga zishora amashanyarazi mu butaka.

Ikongi z’umuriro zisiga ihungabana rikomeye

Nyuma y’igihe igihe gito inzu z’ubucuruzi zikongotse muri Quartier Matheus, bamwe mu bacuruzi bagize ubutwari babashije kwinjira mu matongo bagerageje gushaka ibyarokowe n’ubutabazi nubwo hari ibicuruzwa byabaye umuyonga muri bimwe mu byumba bitandatu byibasiwe n’umuriro.

Benshi muri bo bemeza ko ubu bucuruzi bwahindutse umuyonga ari bwo bwari bubatunze kuko nta kandi kazi bari bafite ku ruhande.

Umwe mu bacuruzi bavuganye na IGIHE uzwi ku izina rya Mimi yasobanuye ko ubwo umwe mu bacururizaga mu iduka riri hagati y’imiryango itandatu yahiye, yasohokaga avuza induru akibona ububiko (depot) bwe buba inyuma y’iduka buri gushya.

Mimi wacuruzaga ibikoresho byo mu gikoni n’ibyo ku meza yagize ati “Nacuruzaga ibyombo; umuntu wabashije kumenya ko hari gushya ni uwo hagati, yari yicaye yumva umuriro inyuma ye muri depot ibicuruzwa biri gushya asohoka yiruka avuza induru, ni bwo n’abandi basohotse”.

Aba bacuruzi bavuga ko bakiri mu rujijo rw’icyateye inkongi y’umuriro yibasiye amaduka n’ububiko bwayo. Bamwe bakeka ko inkongi yaba yaraturutse ku muriro w’amashanyarazi.

Umwe muri bo wacuruzaga amavuta n’imibavu yavuze ko bakiri mu ihungabana rituma we adashobora kumenya agaciro k’ibyangiritse.

Ku wa Gatanu tariki 11 Nyakanga, uyu mucuruzi yazanye abakozi bo gucukura mu ivu ritwikiriye amwe mu mavuta n’imibavu byapfubijwe bitarashya, nubwo bikijengamo amazi yakoreshejwe mu kuzimya umuriro.

Umwe mu bacuruzi yazanye abakozi bo kumufasha kuraruza ibitarakongowe n'umuriro, Hari abavuruzi bagitegereje ko bazagenzurirwa n'ubwishingizi bwabo

Yagize ati “Twarahungabanye cyane, ntacyo nabona nkubwira. Icyo nkora ubu ni ukureba parfums (imibavu) n’amavuta bitahiye kuko hari ibyari bitarafatwa ubwo bazimyaga. Nubwo hari ibyatose kubera amazi yakoreshejwe, amacupa ntacyo yabaye”.

Amwe mu macupa yuzuye imibavu yakuwe mu muyonga akiri mazima

Mimi we yasobanuye uko igihombo arimo kingana agira ati “Njyewe ibyanjye byahiye bifite agaciro kagera kuri miliyoni 40 z’amafaranga y’u Rwanda. Nari narafashe ubwishingizi muri Radiant, ariko atari ubw’ibicuruzwa byose”.

Nubwo hari abavuga ko bafite ubwishingizi bivugwa ko hari abari batarabugira n’abandi bafite ubwarangiye kuko hari amakuru ko n’inzu bakoreragamo zari zifite ubwishingizi bwarangiye.

Mimi yakomeje agira ati “Amakuru numvise ni uko ubwishingizi bw’inzu bwari buhari ariko bukaba bwari bwarashize (bwarangije igihe)”.

Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe yasabye ko kugira ubwishingizi byaba umuco cyane cyane ku modoka zitwara ibintu bishobora guteza inkongi z’umuriro, ububiko n’ibindi.

Babuze imbaraga zo guhamagara polisi ubwo amaduka yashyaga

Ubwo umwe muri aba bacuruzi yasohokaga avuza induru abandi bahunze bajya hanze y’amaduka ku buryo hari n’abataributse gukuramo amafaranga bari bamaze gucuruza kuko imitwe yari yashyushye ku buryo bemeza ko batigeze bahamagara Polisi ngo ize kubatabara.

Umwe muri bo yagize ati “Njyewe ntabwo nabahamagaye (polisi). Mvuze ko nabahamagaye naba nkubeshye kuko izo mbaraga ntazo nari kubona, ibaze aho umuntu yasohotse n’amafaranga yacuruje akayibagirwa…”

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Supt. Modeste Mbabazi yasobanuye ko ubwe yamenye amakuru ayabwiye n’umuturage usanzwe afite nimero ye waje i Kigali avuye mu Karere ka Musanze.

Supt. Mbabazi yaboneyeho kwibutsa abantu bose bagira ibyago kujya batangira amakuru ku gihe kuko bamenye ko aya maduka yahiye haciye igihe kinini.

Yagize ati “Twabimenye saa cyenda! Saa cyenda tubimenye, twakoze coordination (gutegura ibikorwa) mu minota itarenze icumi, mu minota itarenze 20 zari zihageze na embouteillage (ububyigano w’imodoka) iri mu muhanda muzi”.

Yakomeje agira ati “Igihe twe twabimenyesherejwe nta gutinda byabayemo… Ndetse sinahamagawe na ba nyiri amaduka, nahamagawe n’umuntu wo mu Ruhengeri wari mu mujyi, ufite nimero yanjye arabimbwira mpita mpagera mu minota 10”.

Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu yatangaje ko murwego rwo guhangana n’ikibazo cy’inkongi z’umuriro haguzwe utumodoka 11 duto tuzimya umuriro (kizimyamoto) tuzajya twifashihwa kugera ahafashwe n’inkongi, kuko inini zisanzwe ziba zifite ibyago byo kuhagera zitinze kubera uburemere bwazo.

Gahunda yo kongera imodoka zizimya umuriro igikomeje ku buryo ahegereye aho izi modoka ziri ubutabazi bwajya buhagera hakiri kare, kandi ko hari na gahunda yo kuzikwiza no mu ntara.

Mu igazeti ya Leta, hagaragazwa ko Umujyi wa Kigali wagira nibura imodoka ebyiri zizimya umuriro muri buri Karere n’abakozi bahuguriwe kuzikoresha, ibitembo bisohokeramo amazi nibura ijana mu Mujyi wa Kigali n’ibikoresho bibika amazi bitanu mu yindi mijyi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages