Atangiza ku mugaragaro iyi gahunda kuwa 26 Mata, Jean Philbert Nsengimana Minisitiri w’Urubyiruko n’ikoranabuhanga, yavuze ko iki kibazo kireba Isi yose kitareba u Rwanda gusa.
Yagize ati:’’Ba rushimusi (hackers) kenshi bibasira abantu bakoresha ikoranabuhanga, kuko baba bazi neza ko batazi uburyo bakoresha mu kwiba amakuru no kwinjira muri za mudasobwa z’abandi batabifitiye uburenganzira’’.
Yakomeje asobanura ko iki kibazo atari icy’u Rwanda gusa ahubwo ko n’ibihugu byateye imbere bigifite kandi ko gikomeje gufata indi ntera.
Kuwa 28 Mata abakora n’abarinda za porogaramu za mudasobwa baturutse mu bigo bya Leta n’ibyigenga bahuriye mu kiganiro cy’ubukangurambaga bwungurana ibitekerezo mu kurebera hamwe uburyo bakomeza guhangana n’abo bagizi ba nabi.
Charles Mugisha umuyobozi w’itsinda rishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga muri RDB yasobanuye ko abakora n’abarinda za porogaramu bahurijwe hamwe mu kiganiro, kugirango barusheho gusangira ibyo bahura na byo mu kazi ka buri munsi banarusheho gufatanya mu guhangana n’ibyo bibazo.
Mugisha yongeyeho ko mu Rwanda ibijyanye n’umutekano w’amakuru n’ikoranabuhanga RDB n’inzego za Polisi babihagurukiye, kuva mu mwaka wa 2015 watangira bamaze kwakira ibibazo 8 byo muri uru rwego.
Iyi gahunda izamara ibyumweru bibiri, bikaba biteganyijwe ko kuwa 30 Mata iyi gahunda izahuza abakora mu bigo by’imari, tariki 5 n’iya 7 Gicurasi i Kigali hakazaterana inama y’impuguke zishinzwe umutekano w’ikoranabuhanga ziturutse mu bihugu bya Afurika.
Uburyo umuntu yarinda umutekano wa mudasobwa
1. Gushyira porogaramu za mudasobwa yawe ku gihe;
2. Gushyiramo porogaramu zirwanya virus;
3. Guhitamo ijambo ry’ibanga rikomeye;
4. GuKoresha porogramu ibuza abantu kwinjira muri mudasobwa yawe;
5. Gushaka ububiko bwa kabiri bw’amakuru yawe ahenze;
6. Kubika mudasobwa yawe ahantu hizewe;
7. Gufunga mudasobwa igihe utari kuyikoresha no kuyirinda amazi n’ubushyuhe.
Uko umuntu yakwirinda igihe ari gukoresha internet
1. Kugenzura ko porogramu ikingira mudasobwa ifunguye;
2. Gusura imbuga za interineti zizewe kandi zifite umutekano;
3. Kutihutira kwinjira ku mbuga izo arizo zose zigusabye kuzisura;
4. Kwitonda mu gihe ugiye kohereza amakuru ku mbuga nkoranyambaga;
5. Ubonye ikibazo kigusaba ku kubikira ijambo ry’ibanga ukanda ahanditse oya.



















TANGA IGITEKEREZO