00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Leta y’u Rwanda yavuguruye imitegurire ya politiki y’imihigo

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 16 April 2015 saa 05:44
Yasuwe :

Politiki y’imihigo igiye kuvugururwa bitewe n’impamvu zikunda kugaragazwa n’abayobozi b’inzego zitandukanye ko hari imbogamizi mu gushyira mu bikorwa imihigo baba basinye.

Kuri uyu wa kane tariki ya 16 Mata2015 nibwo inama ngarukamwaka ihuza abayobozi b’ubutegetsi bwite bwa Leta basuzumiye hamwe, banoza politiki y’imihigo, banareba aho ishyirwa mu bikorwa ryayo mu mwaka wa 2014-2015 rigeze, dore ko habura amezi abiri n’igice ngo umwaka w’ingengo y’imari urangire.

Politiki nshyashya y’imihigo ivuga ko gutegura imihigo bigomba kugendana no gutegura ingengo y’imari y’umwaka ukurikiyeho, ni ukuvuga ko ingengo y’imari ya 2015-2016 igomba kugendana n’imihigo y’uyu mwaka w’imari wa 2015-2016.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi atangiza iyi nama yavuze ko ubu buryo buzakuraho impamvu zajyaga zitangwa n’inzego zitandukanye nk’imbogamizi yo kutesa imihigo baba basinye.

Yagize ati’’Nta mpamvu yo gutegura imihigo nyuma y’uko ingengo y’imari itowe, byatumaga hari imihigo ibura amafaranga yo kuyikora, bizagabanya ibyo abayobozi bakunda kuzana ngo birihutirwa. Ubu buryo buzafasha inzego gutegura imihigo hakiri kare kandi ijyane n’ingengo y’imari.’’

Yongeyeho ko gutegura imihigo bizajya bitangira muri Nzeri nk’uko gutegura ingengo y’imari bikorwa.

Imihigo kandi igomba kugendera ku ngamba Leta yihaye zo kuzamura iterambere ry’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN), Dr Uziel Ndagijimana, yavuze ko ubu buryo buzatuma ibyumvikanyweho mu igenamigambi ari byo bigenerwa ingengo y’imari, nta kuzanamo ibindi cyangwa ngo bikurwemo.

Yagize ati’’Bizadufasha mu igenamigambi no kwesa imihigo nta rwitwazo rw’amafaranga yabuze cyangwa yakererewe, imihigo izajya yemezwa izajya iba ifite n’ingengo y’imari izayifasha gushyirwa mu bikorwa.’’

Yakomeje avuga ko bizatuma imihigo yemezwa hakiri kare kugira ngo umwaka w’ingengo y’imari utangire nayo itangira gushyirwa mu bikorwa, bitange umwanya uhagije wo kuyesa.

Ikindi ni uko ibikorwa binini bihuriweho n’inzego nyinshi bizahigirwa hamwe, ariko buri wese afite inshingano azuzuza muri icyo gikorwa, bose bakibazwe. Bizarinda kuba umwe mu bantu benshi bafite uruhare mu mihigo yadindiza undi.

Gutanga imihigo nyuma y’uko ingengo y’imari yemezwa byatumaga kenshi hagenda humvikana ibikorwa byadindiye, hakagaragazwa impamvu yo gukererwa kw’ingengo y’imari yabigenewe cyangwa kuyibura. Ubu buryo bushya buzatangirana n’umwaka w’ingengo y’imari 2015-2016.

Abayobozi batandukanye b'inzego bwite za Leta basuzuma imitegurire y'Imihigo
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru. Bosenibamwe Aime areba mu birebana n'Imihigo y'Intara ye
Minisitiri wa MINEAC, Valentine Rugwabiza

Amafoto: Primature
Amafoto menshi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages