00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Libya igiye kugeza u Rwanda mu nkiko kubera kwigabiza umutungo wayo

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 30 July 2015 saa 12:48
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ishoramari muri Libya (Libya Investment Authority) kigiye kugeza mu nkiko u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bitatu (3) bya Afurika, kubera kwigabiza imitungo icyo gihugu cyari cyarashoyemo imari muri ibyo bihugu.

Nk’uko Financial Times of London ibitangaza, iki kigo kizarega ibihugu bya Tchad, Rwanda, Niger na Zambia kubera kwishingikiriza umwanzuro w’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU, bikigarurira imitungo igihugu cya Libya cyashoyemo imari muri ibyo bihugu.

Uwo mwanzuro w’inama y’abakuru b’ibihugu bigize AU yabereye i Addis Abbaba kuva kuwa 23 kugeza kuwa 30 Mutarama 2012 wasabaga ibihugu binyamuryango byawo byose Libya ifitemo imitungo, kuyifatira kubera intambara yabaye muri icyo gihugu yahiritse ubutegetsi bwa Muammar Gaddafi wari umaze imyaka 40 ayobora Libya.

Umuyobozi w’ikigo cy’ishoramari cya Libya (LIA) Hassan Bouhadi, yatangaje ko barajwe ishinga no kugaruza imitungo y’Abanyalibya ingana na miliyari 66 z’Amadorali yigaruriwe n’ibihugu iherereyemo, bahereye kuri Zambia yigaruriye ikigo cy’itumanaho cya Zamtel cyashowemo imari na Libya.

Muri ibi bihugu bine LIA izaregera ibijyanye n’ibikorwa by’ikoranabuhanga gusa.

Uretse ikigo Zamtel hategetswe ko cyagurishwa Guverinoma ya Zambia kuri miliyoni 394 z’Amadorali ku rwitwazo rwuko Libya yananiwe gukomeza kugishoramo imari, LIA iratangaza ko izajyana u Rwanda mu nkiko kubera ibikorwa byayo yari yarashoyemo imari aribyo sosiyete y’itumanaho ya Rwandatel n’iyahoze ari Hoteli Laico ubu ni Umubano Hotel.

Abajijwe kubyo gufatira imitungo ya Libya iri mu Rwanda nka Rwandatel na Laico Hotel, uwari Minisitiri w’Imari n’igenamigambi John Rwangombwa yabwiye The New Times ko Rwandatel itabashije gukora neza kuko umushoramari wari wayiguze yahuye n’ikibazo cy’ amafaranga bityo bari gukorana na Libya kugirango barebe icyo babikoraho.

Yakomeje avuga ko mu nama ya AU bemeranyije na Libya ko bagomba kongera amafaranga muri Hoteli Laico ubu ni Umubano Hoteli iherereye mu karere ka Gasabo Umurenge wa Kacyiru ariko bikabananira, Guverinoma igahitamo kuyegurira undi mushoramari.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yavuze ko ntacyo babiziho kandi biteguye kwiregura igihe cyose baregwa.

Yagize ati’’ Ntacyo mbiziho, umunsi batanze ikirego mu rukiko nibwo tuzabimenya turebe ibyanditsemo nicyo bavuga igihugu cyacu cyakoze kitagombaga gukora cyangwa icyo cyagombaga gukora ntikigikore noneho icyo gihe twiregure.’’

Yakomeje avuga ko nta baruwa barandikirwa n’Abanyalibya kuri iki kibazo asanga ari icy’imitungo iri mu masosiyete y’ubucuruzi byagombye kuba binyura mu nzira z’amategeko y’ubucuruzi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages