Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu birori byo kwizihiza uyu munsi ku rwego rw’igihugu byabereye mu Karere Nyabihu, Umurenge wa Shyira, mu nsanganyamatsiko igira iti ‘Munyarwandakazi, komeza usigasire Agaciro wasubijwe’.
Uyu munsi ni umwanya wo kuzirikana uruhare abagore bafite mu iterambere ry’igihugu, gusuzuma ibyagezweho no gufata ingamba zihamye zo kurushaho guteza imbere uburenganzira bwabo ngo bagere ku iterambere rirambye.
U Rwanda ni intangarugero ku rwego mpuzamahanga mu guteza imbere umugore no kwimakaza ihame ry’uburinganire, kuko abakobwa biga mu mashuri yose nka basaza babo kandi bagatsinda neza. Abagore bayoboye ibigo bya leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo, bari mu nzego z’umutekano, abanyabukorikori n’abanyabugeni, abacuruzi, abahinzi n’aborozi ba kijyambere.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko ibi byagezweho kubera ubuyobozi bwiza bwasubije umugore ijambo n’agaciro akwiriye, kuko bidashoboka ko igihugu gitera imbere kidahaye umwanya abagore bangana na 52% by’abaturage bacyo. Yasabye abagore gusigasira ako gaciro basubijwe.
Icyakora, yavuze ko nubwo mu Rwanda nta mugore ukibuzwa uburenganzira ku mitungo, ku mirimo iteza imbere igihugu cye, kwiga n’ibindi, hakiri ibibazo by’ingutu byugarije umuryango bidakwiye kuba bigihari kuko hari gahunda nyinshi zashyizweho zo kubikumira.
Yagize ati ”Twongere twibaze impamvu hakiri ibibazo by’ingutu byugarije umuryango. Kuki dukomeza kubona abana b’abakobwa batwita bari munsi y’imyaka 18? Ingaruka ni nyinshi haba mu gihe cyo kubyara ndetse no kurera, kuko na bo baba bagikeneye kwitabwaho ndetse n’imibiri yabo itarabemerera gutwita no kubyara.”
Yakomeje agira ati ”Kuki tugifite ikibazo cy’isuku nke kandi ba mutima w’urugo ubundi bazwiho gutunganya no kugira isuku aho bari? Kuki hari abana bakigaragaraho imirire mibi bigatuma abana bagwingira ntibakure neza kandi hariho gahunda y’urugo mbonezamikurire y’abana bato, igikoni cy’umudugudu, akarima k’igikoni, Girinka, inkongoro y’umwana n’izindi?”
Yongeyeho ko bidakwiye ko mu muryango haba hakigaragara amakimbirane n’ihohoterwa kandi umugoroba w’ababyeyi, abunzi, inshuti z’umuryango, gahunda z’iyobokamana n’izindi zarashyiriweho zabikemura.
Madamu Jeannette Kagame yasabye Abanyarwanda kwiha intego y’uko mu kwizihiza umunsi w’umugore umwaka utaha hari intambwe izaba yatewe mu gukemura ibi bibazo.
Umuhuzabikorwa w’amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Lamin Manneh, yagarutse ku rugendo rw’u Rwanda mu kubahiriza uburinganire no guteza imbere umugore, ashimira Perezida Kagame uko akomeje kurangaza imbere urugamba rwo guteza imbere umugore ku Isi yose.
Yagize ati ”U Rwanda rumaze kugera kuri byinshi mu guteza imbere uburinganire n’abagore muri rusange kandi byose mu buryo burambye. Ntabwo twabura gushimira uko u Rwanda rwagabanyije impfu z’abagore bapfa babyara.”
Yagaragaje ko hari ibibazo bigihari bikwiye kwitabwaho birimo kuba abagore ari bo benshi bakora imirimo y’ubuhinzi, bacyizitiwe no kugera kuri serivisi z’imari, batazi gusoma no kwandika, abangavu bagiterwa inda zitateguwe n’ireme ry’uburezi.
Imiryango 52 yaremewe
Madamu Jeannette Kagame yanaremeye imiryango 52 yo mu murenge wa Shyira, aho buri umwe wagenewe inka.
Yanasuye ibikorwa by’indashyikirwa by’abagore bo mu Karere ka Nyabihu birimo ubukorikori, ububoshyi bukorwa n’abagore bafite ubumuga bwo kutabona, ubutubuzi bw’imbuto z’ibirayi, gutunganya ikawa no kongerera agaciro umusaruro w’urutoki.
Umwe muri bo Mujawimana Liberatha, wo mu Murenge wa Rugera witeje imbere mu kuboha ibikomo no gukora imitako mu mahembe y’inka, avuga ko amaze gutera imbere kubera ubuyobozi bwiza bwahaye umugore ijambo.
Yagize ati “Nubatse inzu ihagaze agaciro ka miliyoni enye, indi y’ubucuruzi ya miliyoni esheshatu, ndimo no kubaka indi ya miliyoni eshatu. Abana banjye bariga barangije amashuri yisumbuye ndateganya kubarihira Kaminuza, ibyo byose mbikesha imiyoborere myiza ya Perezida Kagame.”
Kwizihiza umunsi w’umugore byanahuriranye no gutangiza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe iterambere ry’umugore, kwatangiye kuwa 01 -31 Werurwe 2017.
Kuzagaragaramo ibikorwa bya buri cyumweru bijyanye n’inkingi enye za Guverinoma ari zo Ubukungu, Imiyoborere myiza, Imibereho myiza n’Ubutabera.










Ibitekerezo 0