00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mbanda ushaka kwiyamamaza mu matora ya Perezida byarangiye atageze mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 March 2017 saa 07:49
Yasuwe :

Mbanda Jean Daniel wabaye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ntiyakandagiye ku butaka bw’u Rwanda nk’uko yari yabitangaje ko agera ku kibuga cy’indege cya Kigali, ahagana saa moya z’ijoro zo kuri uyu wa Gatatu.

Mbanda w’imyaka 65 umaze igihe aba muri Canada, yavugaga ko yifuza kuza mu Rwanda ngo yuzuze ibisabwa, arebe ko yaziyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika ategerejwe muri Kanama uyu mwaka.

Gusa mu masaha y’umugoroba, yifashishije urubuga rwa Facebook avuga ko atakije i Kigali kubera impamvu yagize.

Yagize ati “Ikibazo ninjye cyaturutseho. Nafashe indege Ottawa-Toronto ngomba gufata indi nyuma y’amasaha abiri, Toronto-Amsterdam, aho nari gufatira injyana mu Rwanda.”

“Hari abantu twagombaga kubonanira Toronto muri ya masaha abiri. Abo bantu baratinda, kandi sinashoboraga gukomeza urugendo tutabonanye. Nahisemo kureka indege ijya Amsterdam ikagenda nanjye nkaba nsubitse urugendo. Ntabwo naveba KLM nta nubwo nabeshyera Kigali. Ninjye nta wundi.”

Mbanda wabaye umudepite hagati ya 1994 kugeza mu 1999, yahise anatangaza ko bari kumushakira indi tike ku buryo yizeye ko azaza mu Rwanda mu gihe cya vuba.

Uyu mugabo mbere yabarizwaga mu ishyaka rya PSD, akaba azwi ko yakinnye umupira w’amaguru, agatoza Kiyovu Sports mu myaka ya 1980, ndetse mu 2014 yiyamamarije kuyobora Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, atanzwe na Unity FC, aza gutsindwa na Nzamwita Vincent De Gaulle uriyobora uyu munsi. Icyo gihe yagize ijwi rimwe rukumbi, De Gaulle agira 19.

Mu gihe ishyaka rya PSD ryavugwagamo ubwumvikane buke, Mbanda yumvikanye mu itangazamakuru arinenga ndetse aza gukuramo ake karenge, yerekeza muri Canada ari naho yabaga kugeza ubu.

Mu 2015 yongeye kumvikana mu itangazamakuru yibaza impamvu Col. Theoneste Bagosora afunzwe kandi Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), rwaramuhanaguyeho icyaha cyo gutegura Jenoside, we akaba abifata nk’akarengane.

Mu magambo ye yagize ati “Maze hafi ibyumweru bibiri nsoma nitonze urubanza rwa Bagosora. Mfite ibyo numvise neza ariko hari n’ibyo ntumva neza. Mu byo numvise neza icya mbere ni uko Bagosora yahanaguwe ho icyaha cyo “Gutegura” amahano yagwiriye u Rwanda muri 1994. Kuri njye iki ni icyemezo gikomeye cyane. Ikibazo: none se afungiye iki?”

Col. Bagosora afatwa nk’umucurabwenge w’umugambi wo kurimbura Abatutsi, yibukirwa ku buryo yasohotse mu biganiro by’amahoro byahuzaga Leta na FPR-Inkotanyi mu mujyi wa Arusha muri Tanzania, ashimangira ko agiye gutegura imperuka “y’Abatutsi.”

ICTR yari yaramukatiye gufungwa burundu, mu bujurire aza guhabwa imyaka 35, ubu akaba ari kurangiriza igihano muri Mali.

Hari ibintu byinshi bitazibagirana ko Mbanda yavuzwemo, nk’amahari yaturutse ku isoko ry’imodoka z’abadepite ryarimo n’umunyemari Kajeguhakwa. Bivugwa ko yatse isoko hanyuma mu kuzana imodoka akazajya azana izitujuje ubuziranenge.

Undi muntu wavuze ko ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri ubu buryo, Padiri Nahimana Thomas, nawe aheruka gukwirakwiza ubutumwa ngo bamutegerereze i Kigali aho yari kuza aturutse, maze kuwa 23 Ugushyingo bamurindiririra ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali baramuheba.

Yongeye gutangaza ko azaza muri Mutarama nabwo birapfa, gusa aho atandukaniye na Mbanda ni uko umwe yemera ko ari impamvu ze bwite, mu gihe Nahimana yavuze ko yabujijwe kuza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages