{Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga, Mbarushimana Emmanuel yanze kuburana ku byaha aregwa birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko kuba yarahawe urutonde rw’abagomba kumwunganira n’Ubushinjacyaha birimo akagambane.}

Mbarushimana ushinjwa kugira uruhare muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994, yanze kuburana avuga ko urutonde yahawe n’Ubushinjacyaha rutuzuye kandi ko atarwizera neza kuko ngo rutandukanye n’urwo u Rwanda rwari rwemereye Urukiko Mpuzamahanaga rwa Arusha TPIR ubwo Leta y’u Rwanda yasabaga ko yakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.

Uru rutonde avuga ko yandikiye Perezida w’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda, arumusaba,nyamara ntahabwe igisubizo. Nyuma ngo yaje kubona urutonde ruriho abunganizi 530 yabonye ruvuye mu Bushinjacyaha, akaba avuga ko atarwemera ,kuko ngo u Rwanda rwumvikanye n’Urukiko Mpuzamahanga rwa Arusha ku kibazo cy’abunganizi, ubwo Leta y’u Rwanda yagaragaza ko hari abagera kuri 890,kuri ubu ngo akaba atibaza impavu bagabanutse.

Nubwo ariko avuga ko hari Abavoka batuzuye nta we azi yaba ashaka ko yamwunganira yabuze.

Ku nshuro ya mbere yitabaga urukiko bwo yari yanenze abunganizi yeretswe avuga ko nta bunyamwuga bafite.

Kuba yanze uru rutonde byatumye urukiko rwongera gusubika urubanza ku nshuro ya kabiri, kuko rutaburanishwa atarabona umwunganira nk’uko abyemererwa n’amategeko.

Mbarushima yavuze ko atanenze urutonde ubwarwo uko ruteye ,ahubwo ko ikibazo ari uburyo yarushyikirijwemo, kandi akaba nta baruwa iruherekeje ya Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda yemeza .ko ari bo bakorera mu Rwanda

Umushinjacyaha Ndibwami Rugambwa yagaragarije urukiko ko gushaka umwunganizi k’uregwa ari uburenganzira bwite bw’uregwa nk’uko bigaragazwa mu ngingo ya 18 y’itegekonshinga, n’iya 39 y’igitabo cy’imiburanishirize y’inshinjabyaha.

Gusa, iri tegeko rya 39 mu ngingo yaryo ya kabiri rivuga ko iyo uburana adashobora kwishakira umwunganira, Umugenzacyaha asaba ko agenerwa abamwunganira nubwo afite uburenganzira bwo kwanga uwo yahawe, cyakora ngo iyo nta bushobozi afite, ashobora kugenerwa umufasha mu byamategeko, yaba afite ubushobozi akihitiramo uwo ashaka.

Umushinjacyaha yavuze ko ibyo Mbarushimana akorerwa byo gushakirwa Umwunganira ari uko yagaragarije ubutabera ko nta bushobozi afite bwo kwishakira umwunganira.

Umushinjacyaha yavuze ko ibyo Mbarushimana arimo gukora ari ukunaniza urukiko, kuko ibyangombwa byose yabishyikirijwe mbere. Yongeraho ko Ubushinjacyaha butanafite inshingano zo kumushakira umwunganira.

Si Mbarushimana gusa wanze umwunganira mu mategeko ahitiwemo kuko na Munyagishari Bernard ubwo yari mu rukiko rwa Arusha, yanze umwunganira yari yahitiwemo,nyamara kuko yari yagaragarije urukiko ko nta bushobozi afite bwo kwishakira umwunganizi haje gukurikizwa itegeko 39 ry’igitabo cy’imiburanishirize y’inshinjabyaha ashakirwa umwunganira.

Perezida w’Urukiko, Ndahigwa Felix, amaze kumva ibyo impande zombi zavuze mu myanzuro y’uru rubanza, kuri uyu wa Kabiri yasabye ko Mbarushimana Emmanuel yashyikirizwa urutonde rw’abavoka bemewe n’Urugaga rw’abunganira abantu mu mategeko mu Rwanda ruherekejwe n’ibaruwa ibyemeza iriho umukono wa Perezida w’uru rugaga bitarenze kuwa 28 Nyakanga 2014,ndetse anagenera Mbarushimana iminsi igera kuri 15, bityo uru rubanza rukazongera gusubukurwa tariki ya 12 Kanama.

Mbarushima ashinjwa ibyaha birimo Jenoside, ubufatanyacyaha mu gucura umugambi wa Jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Polisi y'u Rwanda ubwo yari imaze gushyikirizwa Mbarushimana na Polisi ya Danemark
Polisi y'u Rwanda ubwo yari imaze gushyikirizwa Mbarushimana na Polisi ya Danemark