Ku mugoroba wo kuri uyu wa 03 Nyakanga 2015 nibwo hamenyekanye umubare w’amafaranga amaze gukusanywa mu Kigega “Ishema Ryacu” cyatangiye mu ikubitiro kigamije gukusanya miiyari y’amafaranga yo kwishyura ingwate yasabwe Lt Gen Karenzi Karake umwe mu bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda ufungiwe by’agateganyo mu gihugu cy’u Bwongereza.
Iki kigega kirangajwe imbere n’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera (PSF) ariko kikaba kigomba kugira ubuzima bwacyo bwihariye, cyaguriwe inshingano mu buryo buhoraho nk’uburyo bwo kwirwanaho no kwihesha ishema nk’Abanyarwanda, hirindwa kuzajya habaho gutegereza ko habaho ikintu kidasanzwe, bagatungurwa hatariho amikoro ahagije yo kuziba icyuho.
Ubwo iki kigega cyatangizwaga kuwa 26 Kamena 2015, Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera yagize ati: “Twiyemeje gushyiraho ikigega cyitwa ISHEMA RYACU mu rwego rwo guhangana n’agasuzuguro amahanga agirira u Rwanda nk’agaherutse gukorerwa Lt. Gen. Karenzi Karake watawe muri yombi mu Bwongereza.”
Uwo munsi abacuruzi 36 biyemeje gutanga amafaranga y’u Rwanda miiyoni ijana na makumyabiri n’ibihumbi magana atandatu (120 600 000 Frw). Igikorwa cyarakomeje, ubukangurambaga bw’abitabiriye inama ya mbere butuma haboneka andi mafaranga miliyoni ijana na mirongo itatu n’indwi n’ibihumbi magana atandatu (137 600 000 Frw) mu cyumweru kimwe gusa.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2015, abandi bacuruzi bateranye bemeye gutanga miliyoni magana atatu na mirongo itanu n’umunani n’ibihumbimagana inani na cumi (358 810 000 Frw), yose hamwe akaba abaye Miliyoni magana atandatu na cumi n’indwi n’ibihumbi icumi (617 010 000 Frw) asaga 60% y’akenewe ku ikubitiro ku kibazo cy’ingwate ya Lt Gen Karenzi Karake.
Avugana na IGIHE, Stephen Ruzibiza, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Urugaga Nyarwanda rw’Abikorera yavuze ko intambwe imaze guterwa ari iyo kwishimirwa, kuko ngo Abanyarwanda batewe batunguwe ariko bakaba bagaragaje ko bahora biteguye.
Ati: “Ak’imuhana kaza imvura ihise, dukomeze twiheshe ishema, tunakangurira Abanyarwanda gukomera ku gaciro kabo”.
Iyi nkunga yo gushyigikira Ikigega “Ishema Ryacu” iracyakoemeje gutangwa, kugeza ubu uturere icyenda (muri mirongo itatu) nitwo tumaze kugaragaza umusanzu watwo muri aya amaze kwemezwa.
Hagati aho PSF yatanze konti za banki buri wese ushaka gutanga inkunga ye mu kigega ISHEMA RYACU ayinyuzaho, arizo 00040-0677862-38 muri BK na 400.3820333-11 muri BPR.
Twitter: @intwarane



















TANGA IGITEKEREZO