00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minagri ihangayikishijwe n’ubutaka bwagenewe guhingwa bukomeje kubakwaho

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 October 2017 saa 05:58
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yagaragaje ko ihangayikishijwe n’ahantu hagenewe ubuhinzi hakomeje kubakwa inzu, isaba ko iki kibazo gishakirwa umuti mu maguru mashya.

Mu duce dutandukanye cyane cyane uturi mu nkengero z’umujyi wa Kigali dukomeje kubakwaho inzu zaba izo guturwaho ndetse n’izo gucururizamo, akenshi bikorwa n’ababa bavuye mu mujyi ,ku mpamvu zitandukanye.

Iki kibazo cyanagaragajwe n’abasenateri mu mpera z’umwaka ushize, basaba ako hagira igikorwa bikagabanuka.

Mu mwiherero w’iminsi ibiri wasojwe kuri uyu wa Gatanu wari uhurije hamwe abantu batandukanye bakora mu nzego zo guteza imbere imijyi n’imiturire, mu byaganiriwe harimo n’ ingamba zafatwa kugira ngo imyubakire idakomeza gutwara ubutaka bwinshi bwagenewe guhingwaho.

Uyu mwiherero ugamije kunoza imikoranire hagati y’inzego bireba, ukaba uje mu gihe hari gutegurwa gahunda y’imyaka irindwi izagenderwaho mu guteza imbere imijyi n’imyubakire cyane cyane hibandwa ku mijyi itandatu yunganira Kigali.

Umukozi wa Minisiteri y’ubuhinzi ushinzwe ikoranabuhanga, Evergiste Niyonsaba, yavuze ko uburyo abantu bakomeje kubaka cyane cyane mu nkengero z’umujyi wa Kigali biteye inkeke ku buryo hadafashwe ingamba ubutaka bwo guhinga bwasigara ari buke.

Yagize ati “No mu mijyi ikomeye ibikorwa by’ubuhinzi birahakorerwa. Iyo MINAGRI irimo (ikagishwa inama ahagiye kubakwa) ifite abantu bashinzwe ubutaka banabyize, hari ubwo bareba ingorane byateza kuri bwa butaka buhingwa buri mu mijyi cyangwa no mu byaro.Niyo mpamvu mujya kubona mukabona imvura iraguye, igishanga cyose kikarengerwa ukabona abantu baragiye kubera ko mu kubaka batabyitayeho."

"Nko mu cyaro ibyerekeye imidugudu, inama y’Akarere iragenda ikicara ikavuga iti hariya hazajya umudugudu, twifuza ko n’umuntu wa Minagri yajyamo, akareba izo ngaruka zose ndetse n’ingaruka byatera ku bijyanye n’ibiribwa kuko izi nzu ntabwo arizo tuzarya.”

Niyonsaba yasabye ko hagira igikorwa mu maguru mashya ngo ubutaka buhingwa budakomeza kubakwaho

Niyonsaba yakomeje avuga ko abantu basiga ubutaka mu mujyi ugasanga bari kugana mu nkengero zawo ahagenewe ibikorwa by’ubuhinzi.

Ati “Ahenshi berekeza ahari ubutaka buhingwa.Dukurikije ibarura twakoze, twasanze ubutaka bugenda bushira vuba vuba.Dufashe nk’amakuru ikigo cy’ubutaka cyaduhaye, hari ubutaka bwari bugenewe guhingwa, dusubiyeyo mu mujyi wa Kigali nyuma y’imyaka ibiri muri Gasabo ubutaka bungana na 26,6 % twasanze bumaze kubakwaho kandi bwari bugenewe guhingwa, Nyarugenge ho hagiye 9.6 %, Kicukiro ho hagiye 70.5 % noneho tugera no muri Bugesera kandi urabona ko ari mu cyaro dusanga hagiye 11.7 %.”

Yakomeje avuga ko inzego zakorana, haba hari n’abashoramari baje mu gihugu bashaka kubaka, aho basabye hose ntibahite bahahabwa hatabanje kurebwa ingaruka byagira ku buhinzi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ibikorwa remezo, Rwakunda Christian yavuze ko hari gahunda yo gutuza abantu benshi ku butaka buto, akaba ari yo bazifashisha barengera ubutaka buhingwaho.

Ati“Dufite igishushanyo mbonera cy’ubutaka gifite aho abantu batura n’aho bakora ubuhinzi, byose birateganyijwe.Twarebye ukuntu twakwibanda ku gutuza abantu ahantu hato ariko benshi, ibyo bizatuma abantu badakomeza gusatira ubutaka buhingwa ahubwo bature neza ahantu hato kandi neza.”

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire (RHA) cyatangaje ko mu mwaka wa 2012 hari inyigo yakozwe igaragaza ko mu Rwanda hakenewe inzu ibihumbi 560 ngo abanu bature neza, icyakora ngo bari kongera kugenzura ngo barebe izikenewe kuri ubu.

Muri uyu mwiherero hanarebwe uko ibikoresho by’ubwubatsi byo mu Rwanda byatezwa imbere akaba aribyo bizajya byifashishwa mu kubaka inzu ziciriritse, harebwe uko ibishushanyo mbonera byo mu turere byanozwa n’ibindi.

Abayobozi batandukanye bitabiriye umwiherero
Abitabiriye biyemeje gufatanya ngo bateze imbere imijyi yunganira Kigali
Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Rwakunda Christian

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages