Uyu mwana yavukanye indwara idasanzwe kandi ibitaro byo mu Rwanda bikomeye byananiwe kuyivura. Minisiteri y’ubuzima yemeye kumuvuza mu Buhinde ariko ababyeyi be babuze amafaranga yo kwishyura itike y’indege, none barasaba ubufasha.
Iranzi Ndahiro Issac yavukanye indwara imeze nk’ikibyimba cyafashe mu mukondo cyangwa ubushye bwako kanya, ibitaro byo mu Rwanda birimo King Faycal na CHUK byananiwe kumuvura.
Nyuma y’inkuru yakozwe na IGIHE ababyeyi be batabaza ngo umwana wabo avurwe, Minisiteri y’ubuzima yemeye kumuvuza mu Buhinde, none ababyeyi be babuza uko bishyura itike imugezayo.
Mbabazi Liliane nyina wa Iranzi arashimira Minisiteri y’Ubuzima cyane.
Aragira ati "Ndashimira byimazeyo MINISANTE yemeye kumvuriza umwana mu Buhinde mu bitaro bya “Narayana Hospital” ariko ubu twabuze itike.” Ibi bitaro bikaba biherereye mu mujyi wa Bangalore.
Mbabazi n’umugabo we batuye mu mudugudu wa Murindi, mu kagari ka kabeza mu murenge wa Kanombe, bavuga ko kuva babyara uyu mwana hashize umwaka n’amezi arindwi, byatumye akazi Mbabazi yakoraga agahagarika kuko atari kubona uwo amusigira ngo amwiteho anamukurikirane kwa muganga.
Yagize ati "Dufite abandi bana babiri bakurikirwa na Iranzi, kubera uburwayi bwe ubushobozi bwadushizeho, umugabo niwe ukora wenyine, njyewe nirirwa iruhande rw’umwana, kuko nta mukozi wamushobora."
Uyu mwana arwaye indwara yitwa Cloacal exstrophy yavukanye.
Dr Emile Rwamasirabo, Umuyobozi w’ibitaro byitiriwe umwami Faycal, ubwo yaganiraga na IGIHE ku itariki ya 16 Kanama 2013, yavuze ko hari igihe babasha kuvurira mu Rwanda ubu burwayi.
Dr Rwamasirabo yagize ati "Indwara ya Cloacal exstrophy, habaho ubwo twabasha kuyivurira mu Rwanda, ariko hari n’ubundi bisaba ko twohereza uburwaye mu bindi bitaro."
Nyamara byarangiye indwara ya Iranzi byemejwe ko idashobora kuvurirwa mu Rwanda.
Umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima, Mugume Nathan, yatangarije IGIHE ko iminsi yose uyu mwana azamara mu bitaro bamwoherejemo izishingirwa n’iyo minisiteri. Ariko ko ikibazo cy’itike atari yo kireba.
Yagize ati "Nitwe tuzishyura fagitire y’iminsi yose azamara mu bitaro, yaba ibizamugendaho bamuvura, ibyo azarya we n’umurwaza; byose ni Minisante izishyura."
Akomeza avuga ko uyu mubyeyi n’umwana we nibagera ku kibuga cy’indege bazahasanga abantu bo kuri ibyo bitaro bya bahite babimugezaho.
Akomeza agira ati "Birashoboka ko batazahita babashyira mu bitaro uwo munsi, wenda bazabanza bamusuzume bamusabe kugaruka ku munsi ukurikiyeho, birabasaba rero ko yazaba afite aho ari mu gihe atarinjira ibitaro, ariko iyo fagitire si Minisanté izayishyura."
Mugume yakomeje avuga ko uyu mubyeyi akeneye ibindi bisobanuro bijyanye no kuvuza umwana yabagana bakamusobanurira.
Kubera ubu bufasha uyu muryango ukeneye mu kugeza Iranzi Ndahiro Issac ku bitaro bizamuvura, wavuze ko uwashaka kubafasha, kubona itike ingana n’amadorali y’Amerika 1600 yabahamagara kuri telefone ngendanwa: 078463790, 0783790535 cyangwa 0788753543.
Naho nomero za konti ni 401202534811 iri muri Banki y’abaturage y’u Rwanda ku mazina ya Mbabazi Liliane.


















TANGA IGITEKEREZO