00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri Mitali yatunzwe agatoki ku guhamya icyaha abataraburanishwa n’inkiko

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 16 April 2014 saa 05:30
Yasuwe :

Abashakashatsi, abanyamategeko n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, basabye umuntu uwo ari we wese kwirinda guhamya umuntu icyaha igihe inkiko zitaraca urubanza. Mu bihanangirijwe harimo Minisitiri Mitali wise umwe mu bafashwe na polisi “umugizi wa nabi nk’abandi bose.”
Ibi bije nyuma y’aho ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2014, Polisi y’igihugu yagaragaje abantu bane bakekwaho ibyaha bivugwamo guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no gushaka kwivugana bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu.
Nubwo (…)

Abashakashatsi, abanyamategeko n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, basabye umuntu uwo ari we wese kwirinda guhamya umuntu icyaha igihe inkiko zitaraca urubanza. Mu bihanangirijwe harimo Minisitiri Mitali wise umwe mu bafashwe na polisi “umugizi wa nabi nk’abandi bose.”

Ibi bije nyuma y’aho ku wa Kabiri tariki ya 15 Mata 2014, Polisi y’igihugu yagaragaje abantu bane bakekwaho ibyaha bivugwamo guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse no gushaka kwivugana bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu.

Nubwo amategeko avuga ko umuntu aba ari umwere igihe cyose urukiko rubifitiye ububasha rutaramuhamya icyaha, afatwa nk’umwere ariko hari abirengagije iryo hame.

Ubwo yari ari i Ruhanga mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, Minisitiri w’umuco na siporo, Mitali Protais unafite abahanzi mu nshingano, yagize icyo avuga kuri abo Polisi y’igihugu yerekanye banarimo umuhanzi Kizito Mihigo ubu uri mu maboko y’ubutabera na bagenzi be.

Minisitiri Mitali yagize ati “Bariya barimo n’uyu muhanzi ubundi twakoranaga, twibiwira ko dukorana neza muri gahunda zo kwibuka, Kizito Mihigo; ntabwo Kizito akwiye gukomeza kuba umusitari mu ndirimbo, mu buhanzi bwe, ariko ntabe umusitari kubera ko yafashwe. Nimumufate nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose, nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose.”

Umuyobozi w’ishami ry’amateko muri INILAK, Mazimpaka Emmanuel, yabwiye Radio Flash dukesha iyi nkuru, ko iyo umuturage afite icyo akurikiranweho, ubundi abantu bamufata nk’umunyacyaha.

Yagize ati “Guhamya umuntu icyaha bikorwa n’urukiko, ntabwo rero umuntu ku giti cye, uwo ari we wese afite uburenganzira bwo guhamya umuntu ko ari umunyacyaha.”

Iki kibazo kigarukwaho n’Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru, Alain Mukurarinda, wavuze ko ihame ry’uko umuntu wese aba ari umwere igihe atarahamwa n’icyaha rigomba kubahirizwa, haba kuri Polisi cyangwa mu zindi nzego.

Yagize ati “Ihame rya mbere ni uko umuntu wese ari umwere kugeza igihe cyose umucamanza azamuhamirizaho icyaha. Iyo utangiye kumushyira rero mu itangazamakuru ryaba iryandika, iry’amajwi cyangwa iry’amashusho kandi bikiri mu iperereza ni ukuvuga ko iryo hame riba ritubahirijwe.”

Mukurarinda akomeza avuga ko iperereza n’isesengurwa ku birego bikorwa guhera kuri polisi kugeza no mu rukiko, iyo abacamanza barimo kumva abatangabuhamya n’ibimenyetso. Yongeraho kandi ko iyo itangazamakuru rigaragaje umuntu nk’umunyacyaha, bituma n’iyo abaye umwere bitabava mu mitwe y’abantu.

Ku bijyanye no gutangaza inkuru z’abakekwaho icyaha, Dr Christopher Kayumba, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishuri ry’itangazamakuru avuga ko abanyamakuru baba bagomba gukora umwuga wabo utandukanye cyane no guhamya ibyaha.

Yagize ati “Akazi k’umunyamakuru ntabwo ari ugushinja ibyaha cyangwa kugenza ibyaha. Nkurikije bimwe njya nsoma mu binyamakuru, hari ubwo usanga umunyamakuru yandika akavuga ati ‘kanaka ni umujura, ariko wajya kureba ntatange aho ibyo bintu byamuhamiye mu rukiko.’ Ni ibintu bigomba kwigishwa na bo bakabimenya.”

Mu mwaka ushize, ubwo ukuriye ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yari umuvugizi wa Polisi, yari yavuze ko ari amakosa y’itangazamakuru rikora, iyo rirenga ku mwuga waryo rikagaragaza abaregwa mu ruhame, igihe nta rukiko rurabahamya icyaha.

Itegekonshinga u Rwanda rugenderaho kuva mu 2003 mu ngingo yaryo ya 19, rivuga ko umuntu wese aba ari umwere, igihe cyose urukiko rubifitiye ububasha rutaramuhamya icyaha.

I Ruhanga muri Gasabo niho Misitiri Mitali yavugiye ati "ntabwo Kizito akwiye gukomeza kuba umusitari mu ndirimbo, mu buhanzi bwe, ariko ntabe umusitari kubera ko yafashwe. Nimumufate nk’umugizi wa nabi nk’abandi bose"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages