Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yagaragaje akababaro yatewe n’imvugo isa n’iy’umubyeyi ubwira abana be yakoreshejwe na Perezida François Hollande uyobora u Bufaransa mu nama yahuriyemo n’abakuru b’ibihugu bagenzi be, aho kubatega amatwi akabategeka uko bagomba kuyobora ibihugu byabo.
Ibi Minisitiri Mushikiwabo yabitangarije France 24 nyuma y’inama ya 25 y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, inama yabereye i Dakar muri Senegal, ejo kuwa 29/11//2014. Mu ijambo rye, Perezida François Hollande yagarutse kuri demokarasi muri Afurika avuga ko nta Mukuru w’Igihugu ugomba kwizirika ku butegetsi, yigisha uburyo amatora akorwa anyuze mu mucyo, n’ibindi.
Mu isomo rirerire Perezida w’u Bufaransa yatanze ku miyoborere ibereye Abanyafurika, yashimye impinduramatwara zahiritse ubutegetsi muri Tuniziya na Burkina Faso, avuga ko zigomba kubera abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika icyitegererezo n’akabarore.
Ubwo yabazwaga kugira icyo avuga ku ijambo rya François Hollande, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati: “Ndabona bibangamye cyane kuba Perezida aza mu nama ya Francophonie ataje kuganira na bagenzi be, ahubwo aje kubategeka ibyo bakora mu bihugu byabo, ibi ntibisobanutse. Ese ubundi ni nde ufatira Abanyafurika ibyemezo by’ahazaza habo muri politiki? Ntabwo Paris ari yo ifatira Abanyafurika ibyemezo, ibyo birumvikana. Ibi bivuze ko Perezida w’u Bufaransa ashobora gutanga igitekerezo cye, yewe yanatanga inama, natwe kandi bikaba bityo, ariko kuvuga ngo ‘Naje i Dakar kubwira Abanyafurika ko…’ si byo na gato, turi muri 2014”.
Si ubwa mbere Minisitiri Mushikiwabo agaragaje ukudashyira mu gaciro kw’abayobozi b’u Bufaransa, by’Umwihariko Perezida François Hollande, kuko no mu kwezi kwa Mata uyu mwaka ubwo u Rwanda rwibukaga ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, u Bufaransa bwanze kwifatanya n’u Rwanda ku munota wa nyuma, bitewe no kuba Perezida Kagame yari yanenze inyifato y’icyo gihugu yo gukomeza guhakana uruhare rwacyo muri Jenoside.
Icyo gihe Minisitiri Mushikiwabo yagize ati: “Ntibishoboka na gato ko ibihugu byacu byatera intambwe mu gihe u Rwanda rusabwa kwibagirwa amateka yarwo ngo rubone kumvikana n’u Bufaransa … Ntacyo twakora cyatuma twirengagiza ukuri kwa Jenoside”
U Rwanda n’u Bufaransa ni ibihugu bibanye kuva mu myaka 50 ishize, uyu mubano wigeze guhagarara hagati y’umwaka w’2006 na 2009, ariko kuva wasubukurwa impande zombi zikomeza guharanira ko washinga imizi, n’ubwo nta zibana zidakomanya amahembe.
























TANGA IGITEKEREZO