Nubwo hari ibyakozwe mu gufasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, hari imwe mu miryango itishoboye igizwe n’abakuze basigaye ari inshike igifite ibibazo byo kubona icumbi n’ibindi by’imibereho yabo muri rusange, Minisitiri w’Intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi abaha icyizere cyo gufashwa bitarenze uyu mwaka wa 2013.
Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi, kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2013, abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, anasubiza ibibazo by’umunyamakuru wa IGIHE, yavuze ko abakuze batishoboye babaruwe barenze 1,000 bose uyu mwaka wa 2013 uzarangira bamaze gufashwa kubona ibyangombwa by’ibanze hakoreshejwe inzego zitandukanye.
Yagize ati ”Abaturage b’inshike za Jenoside batishoboye bagiye kwitabwaho by’umwihariko kubona ibyangombwa by’ibanze nk’imirire, inzu n’indi mishinga.”
Dr Habumuremyi yatangaje ko iyo gahunda izashyirwa mu bikorwa n’inzego zitandukanye zirimo Ikigega cya Leta kigenewe gutera inkunga Abarokotse Jenoside (FARG,) inzego z’umutekano, Abagororwa n’abaturage hakoreshejwe ibikorwa by’umuganda.
Abajijwe imwe mu mishinga izagenerwa inshike za Jenoside zitishoboye, Minisitiri Dr Habumuremyi yasubije ko biteganyijwe ko bazahabwa amafaranga y’ingoboka, inka, bakazanubakirwa, ndetse n’abegeranye bazakora amakoperative kugira ngo imishinga yabo ibone inkunga.
Dr Habumuremyi yongeyeho ko mu rwego rwo kubarinda imirire mibi bazahabwa amata bagashakirwa ababitaho buri munsi kubera ko basigaye bonyine akenshi bakuze.
Muri Mata 2013, Umuryango w’abapfakazi ba Jenoside (AVEGA) ukurikiranira hafi ibibazo by’abakecuru n’abasaza b’inshinke basizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi watangaje ko hari abagera ku 1,462 barengeje imyaka 70 bakeneye ubufasha bwa buri wese, kuko ibibazo bafite birenze ubushobozi bwa AVEGA.



















TANGA IGITEKEREZO