Mu ntangiriro za Mata uyu mwaka, nibwo Mitali Protais yahunze igihugu nyuma yaho ishyaka PL yari amaze igihe kinini abereye umuyobozi ritangarije ko yarigishije umutungo waryo ungana na miliyoni zirenga 50 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi mpuzamahanga, Interpol, Mitali Kabamda Protais, arashakishwa kubera ibyaha byo gukoresha nabi umutungo yari ashinzwe gucunga ndetse n’ubujura.
Tariki ya 03 Mata 2015 nibwo inkuru y’uko Mitali yahunze atakiri yamenyekanye, byanemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga , Louise Mushikiwabo ati “Icyo tuzi ni uko atari aho yagombye kuba ari (muri Ethiopia aho yari asanzwe akorera), akaba atari na hano mu gihugu kandi tukaba twari tuzi ko tariki ya 04 Mata ari bwo yari kuzafata indege ataha mu Rwanda, ubwo rero ibisigaye ni iperereza.”
Nyuma yaho ishyaka yabarizwagamo rigaragarije ko hari amafaranga yakoresheje mu nyungu ze kandi ari ay’ishyaka, yasabwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuza mu Rwanda akava muri Ethiopia aho yari asigaye ari nka ambasaderi agakemura ibyo bibazo, gusa nabyo ntiyabyubahiriza nkuko byatangajwe na Minisitiri Louise Mushikiwabo mu ntangiriro za Mata.
Icyo gihe Mushikiwabo yagize ati “Igihe cy’umwiherero twamusabye kugera mu gihugu mbere kugira ngo afate umwanya wo kurangiza ibibazo bye na Parike hanyuma ntiyabikora.”
Uku kutubahiriza ibyo yari yasabwe na Minisiteri yari imufite mu nshingano byahise bituma asezererwa mu mirimo ye.
Tariki ya 3 Mata 2015, Depite Kalisa Evaritse wo mu ishyaka PL yatangarije IGIHE ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hagati ya Mutarama 2013 na Kamena 2014, amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 63 yanyerejwe, muri aya hakaba harimo miliyoni 45 Mitali yakuye kuri konti umunsi umwe.
Depite Kalisa yakomeje avuga ko Mitali yaryojwe ayo mafaranga y’ishyaka, akemera kuyishyura, ndetse akishyuraho make, ariko mu gihe yari asigajemo miliyoni 51 n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo ine (51,640,000Frws) agahagarika kwishyura.
Yagize ati “Igenzura ry’umwaka umwe ryakozwe (kuva muri Mutarama 2013 kugeza Kamena 2014) ryagaragaje ko yagiye abikuza amafaranga agera kuri miliyoni 63, ariko hari ayo yagiye yishyura, ku buryo yari asigayemo 51,640,000.”
Protais Mitali yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia muri Nyakanga 2014 asimbuye Joseph Nsengimana. Yabaye Perezida wa PL kuva muri Kanama 2007 kugeza muri Werurwe 2015.



















TANGA IGITEKEREZO