Inzu ya Kageruka Emmanuel iherereye mu Mudugudu wa Muhabura, Akagari ka Kivugiza, Umurenge wa Nyamirambo Akarere ka Nyarugenge, yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa saba n’igice z’igicuku cyo ku wa 21 Mutarama 2015 irashya irakongoka.
Banyiri inzu barakeka ko iyo nkongi yaba yatewe n’umuriro w’amashanyarazi ngo kuko mu minsi ya vuba bigeze kugira ikibazo cy’amashanyarazi muri konteri yabo hatse umuriro bahita babizimya, batumizaho umutekinisiye wo muri WASAC abikemura ashyizemo izindi nsinga z’amashanyarazi ubwo hari kuya 18 Mutarama 2015.
Uwitwa Mahirwe yabwiye IGIHE ko iyi nkongi ntawe yahitanye, uretse ko nta na kimwe barokoye mu nzu yakongotse hakangirikiramo ibikoresho bihenze bitaragenerwa agaciro byari bifite.
Bimwe mu bivugwa ko byangirikiyemoharimo ibikoresho bifashishaga mu gukora fromage zisanzwe zigemurwa mu bice binyuranye bya Kigali no hanze yayo.
Habayeho imbaraga zidasanzwe z’abaturage kugira ngo babashe kuzimya iyo nkongi kuko ubutabazi bwa Polisi butabashije gukunda ako kanya bitewe n’umuhanda w’igitaka iyi nzu yari iherereyemo.
Ubwo iyi nzu yafatwaga, nyiri Kageruka ntabwo Kageruka yari ahari, bivugwa ko yari yerekeje muri Gishwati mu Karere ka Nyabihu mu ma saa tanu z’ijoro, aho asanzwe afite ubworozi bw’inka zitanga umukamo utubutse uvamo za fromage ndetse n’amata ya yawurute (Yoghurt)



















TANGA IGITEKEREZO