Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasobanuye ko impamvu ahora azenguruka mu bihugu by’amahanga aba yagiye gushaka imbaraga ahandi zo guhangana n’ibibazo bikomeye Abanyarwanda bafite, badashoboye kwikemurira.
Perezida Kagame yagarutse ku mpamvu z’ingendo akunze gukorera mu mahanga mu ruzinduko yagiriye mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ugushyingo 2014.
Ni kenshi Umukuru w’igihugu agirira ingendo nyinshi mu bihugu by’Amahanga mu gihe gito, rimwe akaba ari muri Amerika, i Burayi, Aziya, n’ahandi henshi; yasobanuye neza ko aba agenzwa no gushaka icyateza imbere Abanyarwanda.
Perezida Kagame yagaragaje ko hari ibikorwa byinshi bifatika Abanyarwanda bamaze kugeraho, ndetse bagikomeje urugamba rwo kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bibugarije, ariko anavuga ko hari ibibazo bisaba guhaha imbaraga zivuye ahandi, ari na byo shingiro ry’ingendo akunze kugirira mu mahanga.
Yagaragaje ko kugira ngo u Rwanda rugere aho rugeze ubu, byasabye imbaraga zidasanzwe kandi zigikenewe. ni muri urwo rwego akora ingendo hirya no hino zitagamije kwitemberera, ahubwo zigamije gushakira ibisubizo, aho ahura n’abashoramari batandukanye baza gushora imari mu Rwanda.
Yagize ati “Ubwo mubona kenshi nzenguruka mu mahanga, ntabwo ari ukuzerera mba nagiye guhaha. Ibi bibazo iyaba bitari bihari rwose nakwishimira guhorana namwe tukibanira gusa singire ibindi njyamo.”
Yunzemo ati“Buri munsi, buri rugendo, buri mwanya utwarwa no gushaka icyakongerera ubushobozi, icyakubakira ku mbaraga tumaze gushyira hamwe kugira ngo ibibazo duhanganye na byo tudashobora kwikemurira twebwe twenyine, dushobore kuvana imbaraga ahandi.”
Gariyamoshi mu nzira…
Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko u Rwanda ruzakomeza kubyaza umusaruro abashoramari bavuye hirya no hino bitari mu kongera ingufu z’amashanyarazi n’ibindi bikorwa by’iterambere Abanyarwanda bamaze kubona, ahubwo ngo mu gihe cya vuba bagiye kubona gariyamoshi igezweho izabafasha kwihutisha iterambere.
Yagize ati“Gariyamoshi ntabwo ari za modoka zishaje mubona zicucumuka imyotsi ntabwo ari zo mvuga ...Nta hantu mwaba muyizi ntabwo iragera mu Rwanda ari nagira ngo mbakwire ko dukora ibishoboka byose…iri mu nzira.”
Iterambere rigenda rigerwaho
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi agishyirwa ku buyobozi yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda rumaze kugeraho kuva mu mwaka wa 2010.
Umubare w’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene wavuye kuri 57% mu mwaka wa 2006 ugera kuri 44% muri 2012. Muri bo abari bafite ubukene bukabije bari ku kigereranyo cya 24% muri 2012 bavuye kuri 36% muri 2006.
Abanyarwanda barenga miliyoni imwe bavuye munsi y’umurongo w’ubukene kuva mu mwaka wa 2008 kugeza 2012 babifashijwemo na gahunda zo kugabanya ubukene zitaweho, by’umwihariko gahunda ya mbere y’ imbaturabukungu mu kurwanya ubukene (EDPRS I).
Umusaruro w’imbere mu Gihugu (GDP) warazamutse uva kuri miliyari 3 n’ibihumbi 280 z’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka wa 2010, ugera kuri miliyari 4 n’ibihumbi 819 mu wa 2013.
Binajyana kandi n’umusaruro ku muntu (per capita income) wavuye ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 329 mu mwaka wa 2010 ugera ku bihumbi 448 mu 2013. Ibi byatumye ubukungu bw’u Rwanda buzamuka ku buryo mu gihembwe cya mbere cya 2014 bwazamutseho 7.4%.
Guhuza ubutaka byongewemo imbaraga kandi byunganirwa na gahunda yo kuhira mu bishanga n’imusozi, guhingisha imashini, kurwanya isuri, gukoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire, byatumye umusaruro w’ubuhinzi uzamuka ku kigereranyo cya rusange kigera kuri 4% mu myaka ine ishize.
Mu buhinzi kandi hanogejwe gahunda yo gufata neza umusaruro, kuwuhunika, kuwutunganya no kuwushakira isoko byashyizwemo ingufu ku buryo u Rwanda rubarirwa mu bihugu byihagije mu biribwa, rukaba rufite n’ubushobozi bwo gutabara abaturage bagize ikibazo cy’umusaruro udahagije.
Inka zisaga ibihumbi 198 zatanzwe muri gahunda ya Girinka mu kunganira imiryango yari ifite ikibazo cy’imirire mibi kubona amata, kubona ifumbire no kwikenura. Muri rusange hatanzwe inka zirenga 197,087 muri iyi gahunda yatangijwe na Perezida Kagame.
Imihanda yarubatswe, indi irasanwa
Mu bikorwaremezo, imihanda Kigali-Rubavu na Ngororero-Mukamira yarangije gusanwa; Kigali-Gatuna ugeze ku musozo; Rusizi-Huye watangiye gusanwa, kimwe n’umushya wa Ntendezi-Karongi-Rubavu watangiye kubakwa. Iyi mihanda iza yiyongera ku birometero byinshi mu Mujyi wa Kigali n’indi mijyi, imwe yamaze guhangwa no gutunganywa indi imirimo irakomeje.
Hari kandi n’inganda zagiye zubakwa hirya no hino n’ibindi bikorwaremezo byagiye byubakwa mu gihugu; abashoramari bagiye bashima umutekano uri mu Rwanda, uko bareshywa mu gendo zikorerwa mu mahanga n’abayobozi b’u Rwanda, bwamwe bahita bashora imari mu gihugu.
Kanda urebe andi mafoto menshi y’uruzinduko rwa Perezida Kagame i Gasabo
Amfoto/Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO