Iradukunda Fabrice w’imyaka 12 na Hirwa Emmanuel w’imyaka itandatu y’amavuko bo mu Kagari ka Kinini, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, bishwe n’ibisazi by’imbwa yabariye, n’abandi bariwe na yo bahiye ubwoba.
Kuva mu mpera z’Ukwakira 2014, mu Tugari twa Kinini na Mbare habaruwe abaturage 14 bariwe n’imbwa. Kuwa 15 Ugushyingo 2014, Iradukunda na Hirwa bari mu barumwe bapfuye bitera n’abandi kumva ko bashobora kubakurikira.
Bose bakimara kuribwa n’imbwa bahise bivuza ku Kigo Nderabuzima cya Shyogwe na cyo kibohereza ku Bitaro bya Kabgayi.
IGIHE yageze mu Murenge wa Shyogwe ahari umubare munini w’abariwe n’izi mbwa, no mu miryango y’abahekuwe nazo.
Umubyeyi wapfushije umwana yagize ati “Hirwa yari amaze koroherwa, akina n’abandi bana ku buryo byatuyobeye ukuntu yapfuye.”
Uyu mubyeyi yongeyeho ko umwana yababwiraga ko umutwe umurya, akanagira n’umuriro mwinshi, agahirita kandi agakunda no kwikanga atera umutwe hejuru.
Iradukunda Fabrice we yaje gupfira mu bitaro i Kabgayi; na we ngo yarenzwe n’ibisazi by’iyi mbwa yamuriye.
Mu miryango ifite abana bariwe n’imbwa ndetse n’abantu bakuru bariwe na zo nta cyizere bafite cyo kubaho nyuma y’aho bamenyeye ko abo bafite ikibazo kimwe bapfuye.
Umwe mu babyeyi ufite abana babiri barumwe n’izi mbwa utuye mu Mudugudu wa Kabungo, Akagari ka Kinini, yasabye ko batabarirwa hafi kuko afite ubwoba ko abana be na bo bashobora gupfa, cyane ko n’abapfuye bari bamaze koroherwa.
Yagize ati “Dufite ubwoba kuko ntibwabura, ubu turahangayitse ni ukwizera Imana.”
Uyu mubyeyi yongeraho ko iyo abonye abana be bagenda bananuka, bakwiye gusuzumwe bakareba ko nta kibazo, ku buryo byabagarurira icyizere cyo kubaho.
Izi mpungenge ahazihuriyeho na Uwiragiye Felicité uri mu kigero cy’imayaka 50 warumwe ku maboko yombi no mu rukenyerero.
Kimwe n’abandi nawe yavuze ko afite impungenge kuko ngo iyo bigeze nimugoroba yumva atangiye gusuhererwa, akumva atanashaka kurya.
Uwiragiye anafite ubwoba kuko ariwe wariwe n’imbwa cyane agereranyije n’abandi. Nubwo ibisebe byumye, ngo yumva aribwa mu imbere hanarimo ibibyimba. Arasaba ko Leta yabatabarira bugufi.
Yagize ati “Barebe uko tumeze, bite no gupima ko ubwo burwayi bw’izo mbwa tubufite.”
Ikindi asaba ni ubufasha kuko yarumwe n’iyi mbwa nta mitiweli ku buryo mbere yo kunganirwa byari byamutwaye amafaranga asaga ibihumbi 28.
Uwitwa Abarikumwe Onesphore we yabyukanye umwana we, kuri uyu wa Mbere amusubiza kwa muganga acyumva ko abandi bapfuye.
Yavuze ko nubwo bamaze guhabwa inkingo enye basigaje urwa gatanu ariko bagombye kubitaho bakabapima ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.
Yagize ati “Twuzuye ubwoba urabona bagenzi be babiri b’uyu mwuzukuru wanjye, Muhawenimana Grace bamaze gupfa, nanjye namuzanye kwa muganga wabwirwa n’ iki ko nawe bitaba nk’abandi?”
IGIHE yageze ku bitaro bya Kabgayi byakiriye aba barwayi, bivuga ko byagiye bibakira neza bikabaha inkingo bagombaga ku buryo n’abatari bafite mituweli babakopye.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, Mutoniwase Kamana Sosthene ushinzwe ubuzima yavuze ko bakimara kumva iki kibazo bihutiye gutabara nubwo batari bamenye ko hari abapfuye.
Nyuma yo kuvugana n’ubuyobozi bw’Ibitaro bya Kabgayi, Kamana yatangarije IGIHE ko abapfuye ari abari barenzwe n’ibisazi by’iyo mbwa.
Ku basigaye ngo barabaha icyizere ko batazapfa bitewe n’ibisazi by’izi mbwa kuko ngo bakingiwe, kandi bakaba bari kwitabwaho n’abaganga mu kubavurwa ibikomere.
Yasabye abaturage ko abumva bagize impinduka zidasanzwe bakwihutira kujya kwa muganga. Ikindi kandi, abana basabwe kwirinda gusagarira imbwa iyo ariyo yose babonye, n’abagenda mu ijoro bagaherekezanya.
Ibitaro bya Kabgayi byemeza ko bigiye gukorana na Laboratoire (isuzumiro) Nkuru y’Igihugu n’iry’ibitaro by’Intara (CHUB) mu gukurikirana iki kibazo.
Uriwe n’imbwa ntahita apfa
Abahanga mu by’ubuvuzi bagaragaza ko ibimenyetso ku warenzwe n’ibisazi by’imbwa byigaragaza nyuma y’ibyumweru bitatu ku bana, naho abakuru byigaragaza kuva ku kwezi kugeza kuri atatu.
Uwariwe n’iyi mbwa warenzwe n’ibisazi ashobora gukora nk’ibyayo akamoka, n’ibindi ikora.
Mu makuru IGIHE ikesha ibitaro by’i Kabgayi, tariki ya 27 Ukwakira 2014 byakiriye abantu 11 bariwe n’imbwa, ku ya 29 uko kwezi byakira abantu 6 naho mu Gushyingo bakira abantu batatu bariwe na zo ahitwa mu Gitega, mu Karere ka Ruhango. Mu Murenge wa Shyogwe bivugwa ko izi mbwa zariye abantu 14.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Kinini bwemeza ko bwabaye hafi abariwe n’izi mbwa, bubigeza ku nzego zibishinzwe.
Kimwe mu byakozwe, Polisi yarashe imwe muri izi mbwa, habaho no gutega izindi hakoreshejwe uburozi n’inyama hapfa izigera ku icyenda. Iki gikorwa kiracyakomeje nk’uko byemezwa na Munyezamu Gadhi ushinzwe ubuvuzi bw’matungo mu Karere ka Muhanga.


















TANGA IGITEKEREZO