00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Muhanga: Hari ikigo Nderabuzima bifashisha itoroshi mu kubyaza

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 6 August 2015 saa 01:15
Yasuwe :

Ikigo Nderabuzima cya Buramba mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga gikoresha amatoroshi mu kumurika habyazwa ababyeyi ndetse no mu gihe cyo kudoda abakomeretse cyane mu masaha y’ijoro kuko nta mashanyarazi ahabarizwa.

Nk’uko byemezwa n’umuyobozi w’icyo kigo Nderabuzima, Munyarugero Eugène, iki kigo nderabuzima nta mashanyarazi kigira. Ku manywa, bakoresha imirasire y’izuba, izuba ryarenga bakitabaza batiri zayo nazo avuga ko zimaze gusaza kuko hashize imyaka itandatu bazikoresha.

Iyo zizimye bakoresha moteri nayo ngo itagifite ingufu kuko yaka igihe gito ikazima. Iyo izimye, biyambaza itoroshi n’itara rya Peteroli mu yindi mirimo yose isigaye.

Munyarugero yagize ati “Iyo umubyeyi aje kubyara nyuma ya saa tatu z’ijoro ahanini dukoresha amatoroshi mu gihe cyo kumubyaza, kumwongera cyangwa kumudoda.
Ntibiba byoroshye kuko umuforomo yifashisha itoroshi yaziritse mu gahanga , hari ibice adapfa kubona kubera urumuri rudahagije.”

Akomeza avuga ko atari ababyeyi bonyine bakenera kudodwa mu ijoro, kuko iki kigo cyakira n’abakomeretse kubera impanuka cyangwa urugomo rusanzwe. Abandi barwayi ba nijoro, bakirwa hifashishijwe itara rya Peteroli.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabacuzi, Rurandwa Laurent, yatangaje ko mu tugari umunani tugize uyu murenge, dutatu twonyine aritwo dufite umuriro kuva mu 2011.

Utwo ni Butare, Shori na Kabuye . Mu rwego rwo kuwugeza hose bakoze inyigo bayishyikiriza ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi REG , Akarere ka Muhanga kakazakora ubuvugizi.

Ubuyobozi bw’Akarere ngo ntibuzi iki kibazo

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Mutakwasuku Yvonne, yatangarije IGIHE ko ikibazo cyo kuba babyariza ku itoroshi atari akizi.

Yagize ati “Nta mashanyarazi ahaba , ariko bakoresha akomoka ku mirasire y’izuba, amashanyarazi ubu nibwo ageze muri uriya murenge […] nta raporo n’imwe uwo muyobozi w’icyo kigo (titulaire) yigeze abitangamo.”

Mutakwasuku avuga ko ubu iki kibazo bagiye kugikurikirana ndetse ko mu gihe cya vuba iki Kigo Nderabuzima kizaba cyagejejweho amashanyarazi kuko yatangiye kugezwa muri ako gace.

Mu gasanteri ko Murenge wa Kabacuzi

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages