{Nyuma y’ubukererwe bw’amezi 14 mu mirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi ku mugezi wa Nyabarongo ruherereye mu karere ka Muhanga mu murenge wa Mushishiro, abakuriye imirimo yo kurwubaka barerekana ko mu gihe cy’amezi atatu baba bamaze gukora igerageza rya mbere ry’umuriro.}
Uru rugomero rugizwe n’imashini 2 kabuhariwe mu gutanga umuriro w’amashanyarazi aho imwe itanga megawati 14 indi 14 biturutse ku mazi y’umugezi wa Nyabarongo azakusanywaho 5% byayo, rwubakanye ubuhanga bukomeye ku buryo bitoroshye kumva ibizava mu nzira ica mu kuzimu yubatse gihanga ya metero zisaga 1200.
Mugabo Jean Bosco, umuyobozi ushinzwe gukurikirana imirimo y’iyubakwa ry’uru rugomero avuga ko igeze kuri 95% ndetse mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka hazatangira igeragezwa ryo gutanga amashanyarazi kuko iby’ibanze bizaba byararangiye, aho bizakorerwa mu nzira nshya yubatswe igana ku muyoboro wa Kirinda ku birometero 28 uvuye aho rwubatse ndetse magingo aya ikaba yaramaze kurangira.

Hari bimwe mu bisubizo ku ibura ry’umuriro
Nubwo mu Rwanda hagiye kongerwaho umuriro wa megawati 28 ntabwo rurihaza mu mashanyarazi kuko kugeza ubu rukoresha megawati zirenga gato 110 z’amashanyarazi mu gihe hazavamo 25% ku mashanyarazi igihugu gisanzwe gikoresha.
Hagaragajwe kandi impamvu y’iyimurwa ryo kuzura k’urugomero
Kuba harabayeho ingorane zo kubona aho gukorera n’inyigo yaje guhinduka kubera ibipimo by’amazi ya Nyabarongo byahindutse, ngo byatumye uyu mushinga ukererwaho amezi 14 kuko wakagombye kuba wararangiye muri Werurwe 2013, hiyongeraho kandi kuba n’inyigo yizwe mbere mu myaka y’i 1992 itari ijyanye n’igihe bityo bikaba byarasabye kuyinonosora no kuyijyanisha n’igihe.

Hari izindi nyungu ku gihugu
Sisiyete RSW International y’abahinde niyo yubaka uru rugomero aho ikoresha n’abakozi benshi b’Abanyarwanda bavuga ko hari ubumenyi bukomeye bari kuvana kuri ubu bwubatsi, gusa ntibashimishijwe n’uburyo abakozi bo hasi bafashwe nko kutagenerwa ibikoresho by’ibanze bibarinda mu mpanuka, kudashinganwa no guhemberwa mu ntoki byatumye hari ababihomberamo bibwa cyangwa ntibabashe kwizigama ku mpamvu zitandukanye nk’uko umwe muri bo ukoranye n’iyi sositeye Uwiringiyimana Ernest yabitangarije abanyamakuru.
Abahaturiye bashyizwe igorora
Kuba harubatswe urugomero bigiye gutuma havuka ikiyaga Nyabarongo izajya yisukamo maze amazi menshi ari muri icyo kiyaga akabyazwa imbaraga z’amashyanyarazi biciye muri izo mashini, inkombe z’icyo kiyaga zizaterwaho ibiti mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kugira ngo amazi atototera ubutaka bwa rubanda.
Ibi kandi bizakorwa n’abahaturiye banongere kubona akazi kimwe n’uko EWSA yiyemeje ko abaturage bo mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga ari bo ba mbere bazabanza kugezwaho amashanyarazi azava kuri uru rugomero dore ko benshi muri iki gice batuye ku buryo bw’imidugudu nyuma yo kwimurwa bahawe ingurane.
Kubaka uru rugomero ni umushinga watwaye miliyoni 97.7 z’amadorali, hatabariwemo ayo kwimura abaturage baharuturiye harimo miliyoni 17.7 zatanzwe na Leta y’u Rwanda, miliyoni 80 zatanzwe nk’inguzanyo na banki y’Abahindi y’iterambere, dore ko rwubatswe n’ikigo cy’abanyamahanga kandi hari n’abanyarwanda boherejwe mu gihugu cy’u Buhinde kwiga iby’uko ruteye n’ubumenyi mu kubaka no gusana izi ngomero ku buryo igihe rwaramuka rugize ikibazo rwazajya rusanwa n’Abanyarwanda bitagombye kugarura abanyamahanga barwubatse.






Ibitekerezo 0