00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Umuryango urashakisha umubyeyi w’imyaka 45 waburiwe irengero

Yanditswe na

Mazimpaka Jean Pierre

Kuya 2 September 2014 saa 02:10
Yasuwe :

Uwamahoro Modeste w’imyaka 45 usanzwe ari Umunyamabanga akaba n’Umubitsi w’Ishuri ryisumbuye rya Rusanze (G.S Rusanze) mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, yaburiwe irengero kuwa 26 Kamena 2014.
Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, umuryango w’uyu mugore wandikiye Ubugenzacyaha bwa Polisi y’Igihugu (CID) kuwa 30 Kanama, usaba ubufasha bwo kumushakisha. Basonbanura ko yavuye mu rugo ku mugoroba wo ku wa 26 Kamena agiye mu birori by’abaturanyi be bari bafashe Dipolome y’icyiciro cya (…)

Uwamahoro Modeste w’imyaka 45 usanzwe ari Umunyamabanga akaba n’Umubitsi w’Ishuri ryisumbuye rya Rusanze (G.S Rusanze) mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, yaburiwe irengero kuwa 26 Kamena 2014.

Mu ibaruwa IGIHE ifitiye kopi, umuryango w’uyu mugore wandikiye Ubugenzacyaha bwa Polisi y’Igihugu (CID) kuwa 30 Kanama, usaba ubufasha bwo kumushakisha.

Basonbanura ko yavuye mu rugo ku mugoroba wo ku wa 26 Kamena agiye mu birori by’abaturanyi be bari bafashe Dipolome y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, batuye nko muri metero 100 uvuye iwe.

Akigera muri ibi birori, Uwamahoro ngo yahamagawe n’umuntu washakaga kumurangira akazi nk’uko abo bari kumwe babihamya.

Mbere yo kujya kureba uwari ugiye kumurangira akazi, yabanje kujya kubonana n’Umuyobozi wa G.S Rusanze bari bafitanye gahunda, amusanga mu gasantere ka Byangabo. Yamubwiye ko hari umugore wamuhamagaye ugiye kumurangira akazi. Yongeye kumuhamagara abwira umuyobozi we ko agiye kubonana nawe. Agiye ntiyahinduye.

Umuhungu wa Uwamahoro, Muhizi Patrick, avuga ko batangiye kugira impungenge ubwo babonaga umubyeyi wabo adatashye kare nk’uko byari bisanzwe.

Yagize ati “Ubusanzwe mama ntiyajyaga arenza saa moya atarataha. Saa kumi n’ebyiri yabaga yatashye yakabya akaza saa moya.”

Babonye ayo masaha arenze batangiye guhamagara telefone ye, basanga itari ku murongo. Bafashe icyemezo cyo kubimenyesha Polisi ya Busogo mu magambo. Kuwa 30 Kanama 2014, bageza ibaruwa isaba ubufasha kuri CID, basinyirwa ko yakiriwe ariko kugeza ubu nta kanunu k’aho umubyeyi wabo aherereye.

Uwamahoro Modeste waburiwe irengero

Abana be bagaragaza ko nta muntu yari asanzwe afitanye ibibazo nawe, ngo nta n’ikibazo cy’uburwayi ubwo aribwo bwose yari asanzwe afite ngo babe bakeka ko yaguye mu nzira.

Uwamahoro Modeste ni umupfakazi. Afite abana 5 bose batarashaka. Yabuze afite insokozo bita «Coupe » ngufi. Abana n’umuryango we barasaba uwo ariwe wese kubafasha kongera kubona umubyeyi wabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages