Urugo rw’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Winfrida Mpembyemungu, rwatewe n’abagizi ba nabi, bataramenyekana bitwaje intwaro, bahitana umwana, witwa Irumva Ganza Rita w’umwaka umwe n’igice, warerwaga na Mayor, abandi babiri barakomereka bikabije.
Ubu bwicanyi bwabereye mu Murenge wa Muhoza Umudugudu wa Giramahoro, kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2014, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Jean Batiste Bozukongira, umushoferi w’umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yabwiye IGIHE ko ubwo yari azanye ibirayi mu rugo kwa Mayor, abihawe na Mayor ngo abigezeyo, umwana w’umukozi yaje agakingurira imodoka ikinjira, mu kanya gato nyuma yaho, ngo nibwo yumvise ikintu gituritse imbere mu gipangu, abantu bahita bahungabana, nyuma y’iminota 10 bagiye kureba basanga, uriya mwana yakomeretse yamaze no gushiramo umwuka.
Bozukongira yagize ati: “Kugeza ubu twashobewe, aho aba bagizi ba nabi baturutse, ariko birashoboka ko bari imbere mu gipangu kuko ninjira nta muntu wanyinjiye inyuma.”
Avuga ko uyu mwana wapfuye yakomeretse mu nda, naho aba bana babiri bandi, umwe yaakomereka mu munda undi mu kuguru, ubu bose bakaba bajyanwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri.
Amakuru dukesha umunyamakuru wa radio y’abaturage ya Musanze, ni uko uyu mwana witabye Imana ahitanywe n’igisasu cyatewe kwa meya, ari uwo meya yari yaritoraguriye muri toilette yatawe na nyina umubyara ariko ntagwemo ngo apfe. Uyu mwana w’igitambambuga kandi ngo yari yarabatijwe mu mwaka ushize na Mgr Harorimana Vincent.
Abakozi babiri bakora mu rugo kwa meya, nabo bakomeretse kandi biragaragara ko ngo abateye igisasu bashakaga meya Mpembyemungu, kuko barashe babonye imodoka ye yinjiye mu gipangu.
Iyo modoka yari itwaye umushoferi we wari uzanye ibyo bahashye, mu gihe meya we yari asigaye mu nama. Uriya mwana witabye Imana yari aje yishimye ajya kuyambira /guhobera mama, ahita asanganizwa igisasu.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’amajyaruguru, Superintendant Emmanuel Hitayezu, yabwiye IGIHE ko bigaragara ko aba bantu bataramenyekana bateye iyi gerenade bari inyuma y’igipangu, kugeza ubu ariko nta muntu uratabwa muri yombi.
Yavuze ko iperereza rigikomeje, kuko ngo iyo utahise ufatira umuntu mu cyuho bisaba inzira ndende.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kugeza ubu abaturage nta kibazo bagize, bari mu mirimo isanzwe, ariko akaba yaboneyeho gusaba abaturage guhanahana amakuru ngo abakoze aya mahano batabwe muri yombi.


















TANGA IGITEKEREZO