Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Louise Mushikiwabo, yamaganye ibiregwa u Rwanda ko hari abantu bafatwa bagafunga mu buryo butemewe n’amategeko.
Mu itangazo Leta y’u Rwanda yasohoye kuwa 4 Kamena, riravuga ko icyo rurimo guhangana nacyo ni ikibazo cy’umutekano w’igihugu, cyane mu Majyaruguru y’u Rwanda, aho umutwe wa FDLR ukomeje kwinjiza abarwanyi bagamije gukomeza ubwicanyi mu Rwanda. Aha mu Majyaruguru inzego hagiye hafatwa abantu bakekwaho gukorana na FDLR.
U Rwanda ruravuga ko ubutabera ku bashinjwa kugaba ibitero bo mu mutwe wa FDLR muri Musanze rukomeje. Ibi bitero byatumye abantu benshi bakomereka abandi barapfa, barimo Umuyobozi muri Polisi warashwe, urupfu rw’umwana w’umwaka umwe kwa Meya wa Musanze. Bimwe mu bikunze gukoreshwa bikaba ari ibisasu n’ibindi bihitana inzirakarengane z’abasivili.
Leta y’u Rwanda yagaragaje ko ko ibikorwa by’iterabwoba ku baturage bigamije gukoma mu nkokora umutekano igihugu kimaze kugeraho mu myaka 20 ishize kivuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho abarenga miliyoni bishzwe n’ubundi uyu mutwe wa FDLR ukaba ariwo ushinjwa kuyikora.
Ku byerekeye ko hari abafatwa bagafungwa binyuranyije n’amategeko, ahanini bashinjwa gukorana na FDLR, Mushikiwabo yabyamaganye ati“Mu buryo ubwo aribwo bwose, Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zikora ibyubahirije amategeko, ibikorwa byose biba biciye mu nzira ziboneye kandi zubahirije amategeko, ibiregwa u Rwanda birimo iby’uko abantu baburwa irengero ni ibinyoma.”
Yaboneyeho gusaba inzego zose bireba ko bahagurukira kurwanya ibikorwa bya FDLR n’abashyira hamwe nayo, bityo ubuzima bw’Abanyarwanda ntibube bwajya mu kaga.
Leta y’u Rwanda itangaje ibi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasohoye itangazo, kuri uyu wa Gatatu, rivuga ko zikomeje guhangayikishwa n’ibura ry’abantu bamwe mu Rwanda, cyane cyane mu mezi abiri ashize, aho inzego z’ubutegetsi mu Rwanda zataye muri yombi abantu batandukanye kandi ngo bamwe ntibagezwe imbere y’ubutabera.
Mu itangazo Amerika yashyize riravuga ko yishimiye ko muri iyi minsi hari bamwe barimo kugezwa imbere y’inkiko, ariko ngo igikomeje kwibaza ku bantu bamwe bakiri muri gereza kandi ntibagezwe imbere y’ubutabera.
Amerika kandi irahamagarira leta y’u Rwanda kwita ku bantu batawe muri yombi mu mezi abiri ashize bafunze, kubahiriza uburenganzira bw’abafunzwe.
Amerika yavuze ko ishyikiye gahunda iyo ariyo yose yahangana n’abashaka guhungabaya umutekano w’abaturage b’u Rwanda na leta muri rusange, ariko ikomeza gusaba ko ibi byakorwa ku buryo bwubahirije amategeko.



















TANGA IGITEKEREZO