00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nayinzira Jean Nepomuscène wigeze kwiyamamariza kuba Perezida yatabarutse

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 13 August 2014 saa 11:36
Yasuwe :

Nayinzira Jean Nepomuscène w’imyaka 71 uzwi cyane ku kuba yariyamamarije kuyobora u Rwanda mu mutora y’Umukuru w’igihugu yo muri 2003, yatabarutse muri iki gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 13 Kanama 2014.
Umunyamakuru wa IGIHE wageze mu rugo rw’uyu mugabo mu karere ka Gasabo avuga ko umukozi wo mu rugo yamwemereye ko uyu mugabo yashizemo umwuka nyuma y’amezi umunani yari amaze arwaye.
Uyu mukozi wo mu rugo rwa Nayinzira avuga ko yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.
Umwe mu bakozi (…)

Nayinzira Jean Nepomuscène w’imyaka 71 uzwi cyane ku kuba yariyamamarije kuyobora u Rwanda mu mutora y’Umukuru w’igihugu yo muri 2003, yatabarutse muri iki gitondo cyo kuwa Gatatu tariki 13 Kanama 2014.

Umunyamakuru wa IGIHE wageze mu rugo rw’uyu mugabo mu karere ka Gasabo avuga ko umukozi wo mu rugo yamwemereye ko uyu mugabo yashizemo umwuka nyuma y’amezi umunani yari amaze arwaye.

Uyu mukozi wo mu rugo rwa Nayinzira avuga ko yaguye mu bitaro bya Gisirikare bya Kanombe.

Umwe mu bakozi b’ibi bitaro utashatse ko izina rye rimenyekana na we yemeje aya makuru avuga ko Nayinzira yari amaze iminsi aza kwivuza ariko ngo mu ijoro ryacyeye nibwo bamuzanye mu bitaro, atabaruka mu gitondo ahagana saa moya.

Umwe mu bana ba Nayinzira wasanze kwa se Umunyamakuru wa IGIHE, yahise yemeza ko urupfu rw’umubyeyi we ari impamo, ati “Nibyo, kandi ni inzira ya twese.”

Nayinzira Jean Nepomuscène yamenyekanye muri politiki ubwo yashingaga ishyaka ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho rizwi nka PDC (Partie Democrate Chretien) mu 1991. Iri shyaka riracyariho ariko ryahinduriwe izina ryitwa Partie Democrate Centraliste.

Amateka ya Nayinzira

Jean Nepomuscene Nayinzira uzwi cyane mu mateka y’u Rwanda kuko yiyamamaje mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu w’2003 yavukiye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ku wa 10 Werurwe 1943. Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 yari mu ishyaka rya Juvenal Habyarimana , MRND.

Yamenyekanye cyane mu mateka ya Politiki y’u Rwanda mu mwaka w’1991 ubwo hatangizwaga politiki y’amashyaka menshi, agashinga ishyaka riharanira demokarasi rya gikirisitu( PDC).

Nyuma ya Jenoside yabaye Minisitiri w’Ibidukikije n’ubukerarugendo muri guverinoma yaguye y’inzibacyuho yatangajwe ku wa 19 Nyakanga 1994 yari iyobowe na Faustin Twagiramungu. Yaje kuba depite ariko mu w’ 2002 aza kwegura mu nteko ishingamategeko amaze gukekwaho imyitwarire idahwitse nubwo we yakunze kujya abihakana yivuye inyuma.

Amaze kuva ku mirimo mu nteko nshingamategeko , Nayinzira yagarutse mu ruhando rwa politiki ahatanira ubuyobozi bw’igihugu yiyamaza nk’umukandida wigenga yitwaje intego eshatu, ubumwe , umutekano no kwemera Imana.

Mu matora ya Perezida wa Repubulika yo ku wa 25 Kanama 2003 Jean Nepomuscene Nayinzira yari ahanganye na Perezida Paul Kagame, Faustin Twagiramungu na Alvera Mukabaramba.

Nubwo atagaragara cyane mu bikorwa byo kwiyamamaza , Nayinzira aho yajyaga yavugaga ko yatumwe n’Imana ngo ayobore abanyarwanda.

Ikinyamakuru PanaPress kivuga ko hari n’aho yangaga kujya kwiyamamaza avuga ko Imana yamusezeranyije ko azatsinda amatora. Amatora yaje kurangira atsinzwe n’inota 1.33% atowe n’abantu 49 634.

Nyuma yo gutsindwa aya matora Jean Nepomuscene Nayinzira ntiyakunze kongera kuvugwa cyane muri politiki y’u Rwanda.
Ariko muri Gicurasi 2005 uyu mugabo yumvikanye kuri Radiyo Ijwi ry’Amerika avuga ko ashyigikiye ko Leta y’u Rwanda yagirana ibiganiro na FDLR.

Ku myaka mirongo 71 Jean Nepomuscene Nayinzira yari asigaye atuye mu kagari ka Kinyaga Umurenge wa Bumbogo. Hari hashize iminsi bivugwa ko akora ubuhanuzi areba abantu mu biganza akababwira ahazaza habo (Prestidigitation) ndetse ko ngo yemeza ko avugana na Bikira Mariya akamuha ubuhanuzi bwagenewe abatuye Isi.
Yabanaga n’umufasha we babyaranye abana batandatu, yitabye Imana nyuma y’igihe kinini yari amaze arwaye.

Kwa Nayinzira abantu bari batangiye kuhagera nyuma yo kumva urupfu rwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages