Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, nibwo Kizito Mihigo wapfuye yiyahuye yashyinguwe. Umuhango wo kumusabira wabereye muri Paruwasi ya Ndera iherereye mu karere ka Gasabo.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanzi Kizito Mihigo wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera, mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 17 Gashyantare yasanzwe yiyahuye agapfa.
Mu itangazo Polisi yashyize ahagaragara, yagize iti “Mu rukerera rwo ku wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.”
Yakomeje iti “Kizito Mihigo yari amaze iminsi itatu muri kasho ya polisi aho ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.”
Polisi ivuga ko ku itariki 15 na 16 Gashyantare, Kizito yari yasuwe n’abo mu muryango we ndetse n’umuhagarariye mu mategeko.
Tariki ya 13 Gashyantare 2020 nibwo Kizito yafashwe n’abaturage bo mu Murenge wa Ruheru, Akagari ka Remera, mu karere ka Nyaruguru agiye kwambuka umupaka ngo yerekeze i Burundi.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo uyu muhanzi yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.
Mu butumwa umubyeyi we yatanze, yavuze ko ashima Imana kuba yaramuhaye Kizito mu myaka 38 ishize, ariko na none ikaba yongeye kumwisubiza.
Yagize ati “Mbere na mbere ndashima Imana yari yaradutije Kizito Mihigo imyaka 38 ariko none ikaba inamwisubije, numva ari iby’agaciro, imwisubije tukimukunze kandi tumushaka n’ikimenyimenyi namwe muteraniye hano murabigaragaza. Ndongera gushima Imana kuba imwisubije, akaba ari nayo mpamvu namwe mbasaba ngo mumurekure kuko nanjye namurekuye, namuhaye Imana.”
Ati “Ndashima mwese muteraniye hano uko mungana, kuba muri hano ni uko mwankundiraga umwana, ndashaka kubabwira ko turi kumwe haba mu byiza no mu bibazo, gusa murabizi ko iyo uragiye Inka nyirayo iyo aje urayimusubiza ukamubwira uti yakire databuja, nanjye ndamumuhaye nk’uko yari yaramumpaye.”
Iribagiza kandi yabwiye abitabiriye gushyingura Kizito kujya basaba imbabazi no kuzitanga.
Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Regina Pacis iherereye Remera, Ntagungira Bosco, wasomye Misa yo gusabira Kizito, yavuze ko icyo basaba Imana ari ukubabarira Kizito ku byo yaba yarakoze bitari byiza imbere y’abantu n’Imana ubwayo.
Yagize ati “Reka dusabe Imana ibabarire Kizito Mihigo niba hari aho yatambutse nabi imbere y’abantu n’imbere yayo ariko imwakire mu bwami bwayo budashira, kumva ko Kizito yiyambuye ubuzima byatumye ducika igikuba n’ururondogoro.”
Yavuze ko uyu ari umunsi wo guha umwanya Imana no gusenga, ndetse no kwihanganisha umuryango wa Kizito.



















TANGA IGITEKEREZO