Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, yavuze ko mu bibazo Akarere gahanganye nabyo, harimo no kuba ariko karere gafite umubare munini w’abantu bari mu mutwe wa FDLR, ibyo bituma mu nama Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’abayobozi b’inzego z’ibanze bose bagiranye, kuwa Gatatu w’iki cyumweru, basaba abaturage kugira uruhare mu gutahuka kw’abari muri uwo mutwe.
Ruboneza yagize ati“Ubu aka karere mureba niko gafite abantu bari muri FDLR benshi mu Rwanda (…), n’abayobozi babo (FDLR) ni abaho, abenshi.”
Uyu muyobozi w’Akarere yagaragaje impungenge z’uko hari abaturage bashobora kuba bashukwa n’ababo bari muri FDLR, gusa yemeza ko hari ingamba Akarere kafashe zirimo no gusaba abaturage gukangurira abo mu miryango yabo bari muri uyu mutwe ushinjwa ibikorwa by’iterabwoba birimo no gutera gerenade zica abantu mu Rwanda, gutahuka.
Ingamba z’uko abaturage bagomba gukangurira abari muri FDLR gutahuka zashimangiwe na Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Caritas, wasabye abaturage guha amakuru nyayo abo muri uyu mutwe ukorera mu mashyamba ya Congo, ku buryo bamenya ukuri bakava ku izima, bagataha mu rwababyaye.
Yagize ati“Tubahamagare nibanga twiryamire? Oya ahubwo dushishikare cyane tunabaha ingero nziza z’ibidukorerwa, wenda nabo bagire ishyari ryo kuza. Kuko aho bari hari abafite amakuru atari yo, cyangwa se na twe turababwira tukababwira ibyo twishakiye ntitubabwire ukuri kw’ibyo tubamo, icyo gihe ntabwo bazaza.Tugerageze bafite mu mutwe hatoroshye, ariko ni uguhozaho.”
Guverineri Mukandasira yagaragaje ko gushishikariza abo muri FDLR gutahuka bizahoraho, kandi ngo hari icyizere cy’uko n’iyo abakuru bakwanga gutahuka abana bo bazaza.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu James Musoni yasabye aba baturage b’aka karere bivugwa ko ariko gafite umubare w’abantu benshi muri FDLR kwitandukanya n’ibikorwa bibi by’uyu mutwe ufatwa nk’uwiterabwoba, bakibuka ko uzashaka guhungabanya umutekano wese azabizira.
Minisitiri Musoni yavuze ko ingamba zo guhozaho guha amakuru nyayo abo muri FDLR ari ngombwa, kuko ngo barozwe n’amateka mabi babayemo mu Rwanda, ndetse hakaba abagikomeje kubongerera uburozi.
Minisitiri yavuze ko byaba ari ishyano kubona hari umuntu waba afite ibitekerezo byo kubasanga muri ubwo burozi, ati “Byaba ari ishyano mu Murenge uyobora, mu Kagali , mu Mudugudu hari umuntu ugifite ibitecyerezo by’uko yashyigikira umuntu uri muri FDLR. Cyangwa akaba yanayishyigikira kugeza ku rwego rw’uko yabasanga, ryaba ari ishyano.”
Yakomeje agira ati“Uwanze kubwirwa ntiyanga no kubona. Twebwe gushyira imbere kubwira, tugashyira imbere guhanura, tugashyira imbere kwinginga, ariko iyo ubirenzeho nta kundi twagira, twebwe tugomba guhora turengera u Rwanda. Uzashaka kuza guhungabanya umutekano hano we azabizira, bizamugaruka.”
Na Minisitiri yasabye imiryango ifitanye amasano n’abari muri FDLR gufata iya mbere mu kubamenyekanisha no gufata umusanzu mu gukomeza kubahugura, kuko hari abadafite amakuru ahagije.
Minisitiri Musoni yasabye abayobozi n’abaturage gukomeza gahunda zabo z’iterambere, bagakomeza gahunda zo kwicungira umutekano, banibuka ko imyumvire ari yo iza imbere.
Akarere ka Ngororero gahuza icyahoze ari komini Kibilira na Satinshyi, ahafatwa nk’ahageragerejwe Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umutwe wa FDLR watangaje ko wahagarika ibikorwa by’intambara, uvuga ko ushyize intwaro hasi kuwa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi 2014, ariko abasirikare bagera ku 105 nibo bishyize mu maboko y’abayobozi b’Umuryango w’ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC), batanga intwaro zigera ku 100. Icyo gikorwa ariko kibajijweho bynshi. Soma: Abasirikari 105 ba FDLR bashyize intwaro hasi, bitanga mu maboko ya SADC.



















TANGA IGITEKEREZO