Abafaransa bakaga indangamuntu Abanyarwanda kuri bariyezi ndetse bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni. Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse yagaragaje icyarokora Abanyarwanda ako gasuzuguro.
Tariki ya 21 Mata 2016, imbaga y’abantu yibutse iyo Jenoside yakorewe imbaga y’abantu basaga ibihumbi 50 i Murambi mu karere ka Nyamagabe, ku itariki nk’iyo mu 1994, Munyantwari yerekanye ko u Rwanda rwasuzuguwe bihagije.
Yagize ati “Twataye agaciro, Abanyarwanda batswe indangamuntu n’abanyamahanga mu Rwanda. Abatutsi bishwe n’abanyamahanga mu Rwanda. Umunyamahanga akwicire mu Rwanda agukorere Jenoside mu Rwanda uri umunyarwanda! Hari amateka mabi yatubayeho ni yo mpamvu tugomba gukoresha ingufu zidasanzwe.”
Nubwo ibyakorwaga byose muri Jenoside byabaga bigamije kwambura ubuzima umututsi ngo byabaga binakorewe u Rwanda.
Ati “ Kugera ku Giticyinyoni, noneho ukavuga uti barashakamo umututsi njyewe nta kibazo. Nta kibazo ku munyamahanga kwaka Umunyarwanda indangamuntu! Nta kibazo gute, umunyamahanga akwaka indangamuntu mu Rwanda gute?,ubwo tuvuge ngo bashakaga umututsi ntacyo? Umufaransa agusohora muri tagisi gute? Ubwo muri ya mazina twiyitaga hari uwumva ngo njye ndi umuhutu ndumva bitandeba, umunyahanga akwiciye mu Rwanda wabyumva ute?”
Abakoloni bari bagamije ibibi ku Rwanda, niyo mpamvu n’utarahigwaga washoboraga kubyishimira yabaga yarebye hafi.
Abakomeje guhembera no gushyigikira ingengabitekerezo ya Jenoside ngo hari izindi nyungu bagamije.
Ati “ Nibyo Jenoside yakorewe abatutsi, ariko se mwibwira ko iyo bayihembera baba bagamije abatutsi gusa cyangwa baba bagamije Abanyarwanda muri rusange?”
Inkoni ikubise mukeba irenzwa urugo, ikubise umuvandimwe urayireka?
Abatutsi bakorewe Jenoside amahanga arebera, bifatwa nk’inkoni ikubiswe mukeba ku batabizi, ariko ngo siko bikwiye gufatwa.
Ati “Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo, ikubise umuvandimwe ukwiye kuyirenza urugo wamaze kuyivuna kuko Abanyarwanda ntabwo turi abakeba, turi abavandimwe, ariko bakumvisha ko muri abakeba.”

Kuba u Rwanda rukunze kwibasirwa bivuze iki?
Hari abahembera n’ababashyigikiye ingengabitekerezo ya Jenoside, abibasira abayobozi n’ibindi, ibyo byose bifite icyo bihatse.
Munyantwari yagize ati “Uwo uri we wese ntuzicare wibwire uti ubwo sinjye. Baba bagamije u Rwanda rwacu twese , ibisigaye ni uburyo bwo kunyuramo kugira ngo barushyire ku mavi(baruvune).”
Ba rukurikirizindi bahindanya buri wese
Mu karere ka Karongi, inka y’uwarokotse Jenoside iherutse gutemwa, Munyantwari yerekanye ko niba uwabikoze ari rukurikirizindi utazi umukoresha kandi we hari izindi nyungu agamije ejo hatemwa iy’undi muturage kugera ku bikomeye.
Ati “ Umukoresha ashaka u Rwanda, ashaka ya ngobyi kandi nawe urimo, ntabwo bazateramo umwuka mubi ngo ufate umwe ureke undi kandi muri hamwe, ntabwo byakunda.”
Isi ntisakaye ariko twakugama mu Bunyarwanda
Mu myaka 1980 i Kibeho haberaga amabonekerwa yarangiraga mu gicuku ahagana saa saba z’ijoro, abatuye mu bice bitandukanye by’iyahoze ari Gikongoro barayitabiraga. Mu mwijima ukabije abaturutse mu gace kamwe barahamagaranaga kugeza bose babonetse bagatahana kugira ngo hatagira ugira icyo aba.
Urwo rugero rwa Munyantwari yaruhereyeho agaragaza ko ari ingenzi mu kubaka ubunyarwanda.
Ati “Bamenyanaga kuko bafite uko bahamagarana bafite icyo bahuriraho, agace runaka baje baturukamo. Natwe muri iyi Si imeze itya nta kindi cyadutabara kitari Ubunyarwanda. Guhurira ku bunyarwanda niho tuzahamagarana ntihagire utakara cyangwa ngo tube intsina ngufi cyangwa ngo tuburire mu bandi.”
Ubwo bunyarwanda kandi ngo nibwo buzahangana n’Isi idasakaye nk’uko abenshi bakunze kubigarukaho.
Ati “Isi ntisakaye murabibona uko biteye, umutaka waba guhurira ku Bunyarwanda ni uwo nta wundi, niko bimeze [….] ntabwo washinga ibirenge kuri iyi Isi iratogota. Ubukoloni bwaje bufite inyungu zabwo, baradukandagira bigeza kuri jenoside. Kuri iyi Si icyadufasha nk’Abanyarwanda cyatuma tutaba insina ngufi cyangwa tutaba agatebo kayora ivu , ni ukuba agati gakubiranyijwe mu bunyarwanda.”
Munyantwari yagaragaje ko kwifatanya n’abandi mu kwibuka Jenoside, buri wese aba yerekana agaciro ke nk’umunyarwanda kuko jenoside yakorewe Abatutsi, hatagize igikorwa yakorerwa buri wese bitewe n’inyungu za bamwe, ndetse igakorwa aho ariho hose ku Isi.
Amahirwe u Rwanda rufite kugeza ubu ni uko Abanyarwanda bigishijwe bamaze kujijuka, ariko bakaba basabwa kwirinda kuba ba rukurikirizindi no muri gahunda za leta aho basaba gusobanuza inyungu ziri muri izo gahunda.









Ibitekerezo 0