00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni iki kizakorerwa ku butaka Deutche Welle yakoreragaho i Kinyinya?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 25 April 2017 saa 11:35
Yasuwe :

Umwaka ugiye gushira Guverinoma y’u Budage isubije iy’u Rwanda ubutaka n’ibikorwa remezo byari bimaze imyaka 53 bikoreramo Radiyo Mpuzamahanga y’Abadage (Deutche Welle), station ya Kigali.

Ubu butaka bufite umuzenguruko wa kilometero enye, buherereye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, bwatanzwe muri Gicurasi umwaka ushize. Ibikorwa remezo by’iminara iyi radiyo yakoreshaga byamaze gukurwaho, ikihagaragara ni ishyamba ry’inzitane gusa.

Mu muhango wo guhererekanya ubu butaka, Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubufatanye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Eugene Ngoga, yabwiye itangazamakuru ko icyo gihe hari hataramenyekana ikizakorerwa kuri ubwo butaka, ariko yizeza ko ubuyobozi bw’igihugu buzicara bukarebe icyahakorerwa kihakwiriye.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Eng.Mugisha Fred ushinzwe imiturire mu Mujyi wa Kigali, yahishuye ko akurikije igishushanyo mbonera buriya butaka buzashyirwaho ibikorwaremezo by’iminara.

Yagize ati “Hateganyirijwe ibikorwaremezo, ni iminara iyo ariyo yose yaba iy’amasosiyete y’itumanaho n’amaradiyo.”

Guverinoma y’u Budage yatanze n’inyubako Deutche Welle yakoreragamo, imashini zitanga amazi n’izitanga amashanyarazi, ibikorwaremezo nk’imihanda keretse iminara ya Radio.

Ambasaderi w’u Budage mu Rwanda, Peter Fahrenholtz, yatangaje ko Deutche Welle itagombaga gukomeza gukoresha ikoranabuhanga rya kera mu myaka 53 ishize, kandi iterambere ry’u Rwanda rwa none ritandukanye n’iryo muri icyo gihe.

Deutsche Welle yatangiye gukorera mu Rwanda mu Ukwakira 1963, mu mwaka wa 1994 nibwo Deutch Welle yatangiye kumvikana mu Rwanda ku murongo wa FM, mu biganiro byo mu ndimi z’Icyongereza, Igifaransa n’Igiswahili.

Kuwa 28 Werurwe 2015, ibiganiro byayo kuri FM byahagaze kumvikana i Kigali ku mpamvu z’uko amasezerano yayo yari ageze ku musozo.

Guverinoma y’u Budage yigeze gutangaza ko yamenyesheje iy’u Rwanda ko amasezerano yarangiye ntigire icyo itangaza ku kuyongera ahubwo igahitamo gusaba ko nta yandi yabaho.

Ibendera rya Deutche Welle ryururutswa
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubufatanye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Eugene Ngoga, asinyira ko u Rwanda rusubijwe ubu butaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages