Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), kuri uyu wa Gatanu cyatunguwe no kwakira abashaka akazi ibihumbi 15, mu gihe hakenewe gusa abakozi 156 bazakora ibarura mu turere twose tw’igihugu ku mibereho rusange y’ingo(EICV4).
NISR cyari cyatanze itangazo gisaba ko uwarangije amashuri yisumbuye yemerewe kuzana ibyangombwa bye asaba akazi, ko kuzakokora mu ibarura rya kane ku mibereho rusange y’ingo (EICV4) mu turere twose tw’igihugu rizatangira mu Kwakira 2013, rikazamara umwaka. Ku mashuri atandatu ariko, hanasabwaga ko byibuze uza gusaba akazi yaba hari aho yakoze ibikorwa by’ibarura mu gihe kingana n’ukwezi mu baturage.
Imbaga y’abashaka akazi, kuri uyu wa 26 Mata, yaje kuri NISR, ariko Gashugi Andre, uhagarariye Ubutegetsi muri iki kigo, yatangariza IGIHE ko batunguwe n’imbaga yabakabakaba ibihumbi 15, kandi ko abazakabona ari mbarwa, batarenze 156.
ati “Twatanze amatangazo mu gihugu hose, abantu baje hano baturutse hirya no hino mu gihugu, ariko turabashishikariza kwihangira umurimo kuko ntitwabakira bose, kandi abatoranywa ni ababa bujuje ibisabwa.”
Bamwe mu baganiriye na IGIHE twasanze kuri NISR, batoye imirongo imirongo myinshi, baturutse hirya no hino mu gihugu bagaragazaga ko icyizere arigike kubona akazi gahatanirwa n’imbaga.
Umwe mu bashakaga akazi, Jean Bosco, ati “Njye narangije amashuri yisumbuye mu 2009, navanye i Musanze n’abavandimwe babiri na mugenzi wanjye w’i Rubavu. Kuko iri tangazo rireba abanyarwanda bose, twaje kwigeragereza amahirwe.”
Uwineza Carine umaze imyaka itatu we arangije muri Kamunuza, akaba nta kazi arabona we yagize ati “Ubushomeri bumereye nabi. Maze gusaba akazi ahantu henshi, ariko iki kigo nkikundira ko gitanga akazi cyane, kandi kikakira abantu benshi. Ubu ni ubwa kane nkasabyemo hano ntakabona. Ningira amahirwe nzakabona, wabona nsubirijwe aha kuko ibisabwa nagerageje kubyuzuza.”
Bamwe ku mirongo wasangaga baganira, baseka ariko bategereje kwakirwa bvuga ko bashobora no kuba bakihahagaze nyamara aabagomba kukabona bamaze kuboneka. Abandi bo bavuga ko kuba bdafite icyangobwa kigaragaza ko bakoze nibura amabarura abiri mu ngo, ari imwe iturufu ibasezerera kubona akazi gahatanirwa n’imbaga y’abantu ibihumbi 15, hakenewe 156.
Hirya no hino usanga hari umubare utari muto utaka kutagira akazi, ariko ubu hagezweho politiki yo kwihangira imirimo, kuko bigoye ko abashaka akazi bose Leta yababonera imyanya.



















TANGA IGITEKEREZO