Kugeza none tariki ya 9 Mata 2014, nta gakuru k’irengero rya Ntamuhanga Cassien wayoboraga iradiyo yigenga ya gikirisitu“Amazing Grace Radio” izwi na benshi nka Radiyo Ubuntu Butangaje ikorera mu mujyi wa Kigali. Polisi iravuga ko igikomeje iperereza.
Nk’uko byabanje gutangazwa n’urubuga Ikirenga muri iki gitondo, Ntamuhanga w’imyaka 35 yaburiwe irengero guhera ejo hashize tariki ya 7 Mata guhera mu masaha ya nyuma ya saa moya, aho abantu ba bugufi bwe barimo abo bakorana ndetse n’umuvandimwe we bagerageza kumuhamagara kuri telefoni ye ngendanwa ntihagire ubitaba ngo abasubize.
Umuvandimwe wa Ntamuhanga witwa Ufitinema Straton, basanzwe babana ndetse bakanakorana, yavuze ko mukuru we yavuye mu rugo ku gicamunsi nka Saa munani z’amanywa kuwa 7 Mata 2014, gusa ngo ahagana saa moya yavuganye n’umwana wo mu rugo wari wagiye mu ijoro ryo kwibuka ryaberaga kuri Stade Amahoro amubwira ko bari butahane.
Nyuma yaho nibwo Cassien yahamagaye uwo mwana amubwira ko ngo yatashye ageze ku Gishushu maze uwo mwana atega izindi modoka zisanzwe arataha. Uwo mwana yaratashye ageze mu rugo afatanya n’abandi kumutegereza.
Ufitinema yagize ati “Twamutegereje nka Saa tanu kugeza mu gitondo, maze mu gitondo tubaza uwitwa Kalinijabo Jean De Dieu bakorana, atubwira ko imodoka ye yazanywe n’umuntu atazi ahita yurira moto yari imutegereje.”
Ufitinema yahamagaye Telefoni igendanwa ya Cassien Saa yine ntiyamufata ndetse amwoherereza ubutumwa ntiyasubizwa. Ubu imodoka iparitse imbere yo Kwa Ndamage hafi ya T2000 imbere y’aho Radio Ubuntu butangaje ikorera mu mujyi wa Kigali.
Ahagana Saa cyenda Kuri uyu wa kabiri bari bagitegereje aribwo uwitwa Jean Paul yabimenyesheje Abashinzwe umutekano.
IGIHE ivugana n’Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu mujyi wa Kigali, S Supt Urbain Mwiseneza, yadutangarije ko kugeza ubu iperereza rigikomeje ngo hamenywe neza ibijyanye n’ibura rya Cassien.
Ntamuhanga Cassien yatangiye kuyobora Radio Ubuntu butangaje kuva igishingwa mu mwaka wa 2009.
Imodoka ye yari ayimaranye amezi abiri ndetse yari ataramara no kuyishyura nk’uko tubikesha abayimugurishije, ndetse n’inshuti ye bakorana mu kazi ivuga ko ari nabwo yari akiyivana mu igaraji kuyivugurura neza kurushaho.
Abarinzi b’aho akorera bavuga ko mu ijoro mu masaha ashyira saa munani z’ijoro, bagiye kubona babona imodoka ije igendere mu muvuduko mwinshi ihita iparikwa n’umuntu udasanzwe ayitwara arengera hirya agana kuri Sulfo, aho yahise yurira moto ikamwandurukana.
Abavandimwe be batangarije iGIHE ubwo bavuganaga baje kuba hafi y’iyi modoka ya mukuru wabo kuyirinda ngo barebe ko hari uwakongera kuza kuyifata, bavuga kugeza n’ubu bakiri mu gihirahiro kuko bataramenya uwaba yahemukiye mukuru wabo.
Umwe muri bo yagize ati “Rwose, nta muntu tuzi bagiranaga amakimbirane pe habe no mu miryango, ubu rwose byadushobeye.”
Cassien iyo yajyaga kugirira urugendo ahatari ku kazi, ari butindeyo, umuvandimwe we avuga ko yabibamenyeshaga.
Ubusanzwe Cassien Ntamuhanga, abana n’abavandimwe be bagera ku munani, akaba ariwe unabafasha mu mibereho yabo kuko ariwe mukuru.


















TANGA IGITEKEREZO