00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntidukeneye ubuzima bw’ikinyoma, bwo kuvuga neza ugakora nabi - Perezida Kagame

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 9 November 2014 saa 01:03
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi badasubiza amaso inyuma ngo bigire ku mateka, bagahora basubira mu makosa nk’ayabayeho ndetse bakagaragara nk’abafite indimi ebyiri aho bakora ibitandukanye n’ibyo bavuga.
Ubwo yasozaga umwiherero w’ihuriro ry’Abayobozi bakuru bo muri Guverinoma n’abayibayemo (Unity Club) baganiraga kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku wa 08/11/2014, Perezida Kagame yikomye abayobozi barangwa n’imvugo nziza ariko bagakora ibitandukanye nayo.
Yagize ati “Isura nziza (…)

Perezida Paul Kagame yanenze abayobozi badasubiza amaso inyuma ngo bigire ku mateka, bagahora basubira mu makosa nk’ayabayeho ndetse bakagaragara nk’abafite indimi ebyiri aho bakora ibitandukanye n’ibyo bavuga.

Ubwo yasozaga umwiherero w’ihuriro ry’Abayobozi bakuru bo muri Guverinoma n’abayibayemo (Unity Club) baganiraga kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ku wa 08/11/2014, Perezida Kagame yikomye abayobozi barangwa n’imvugo nziza ariko bagakora ibitandukanye nayo.

Yagize ati “Isura nziza dushaka ko abantu batubonaho turayifite, akarimi keza turagafite ariko gukora icyubaka bikaba umuco ngo bibe aribyo biranga abantu biragoye…”

Perezida Kagame yagaragaje ko igikenewe atari ukuvuga neza ugakora nabi

Yibajije impamvu hari abantu muvugana gukora ibintu runaka ariko wahindukira bakikorera ibitandukanye nabyo, avuga ko ibyo ataribyo bikenewe. Ati “Iteka ugahora ufite isura nziza ushaka kwereka abantu ko ariyo ikuranga ariko muri wowe no mu bikorwa bikunze kugaragarira mu buryo butandukanye nabyo bigahoraho, umuntu arakubwira ko muri hamwe, mwubaka mu gitondo, nimugoroba ukamusanga asenya … Icyo dukeneye ni ukutabaho ubuzima bw’ikinyoma, kuvuga neza ariko ugakora nabi”.

Perezida Kagame yagaragaje ko atiyumvisha ukuntu nyuma y’imyaka 20 abantu badakura isomo mu mateka yahise n’ibyiza bimaze kugerwaho, aho bamwe bahora mu makosa amwe ariko agaragaza ko badashobora kwihanganirwa.
Yagize ati “Abayobozi kenshi batuzuza inshingano uko bikwiye ntibivuze ko ari uko batabishoboye ariko ntibasubiza amaso inyuma ngo barebe amasomo bakwiye kuvana mu mateka yabo, bigahora byisubiramo… ahari abantu haba urunturuntu, ariko ntibivuze ko ukwiye kubyemera”.

Akomoza ku biganiro barimo kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” Umukuru w’igihugu yabasabye abayobozi bakuru ko ibitekerezo byiza bungurana iyo bari hamwe bagomba kubishyira mu ngiro bakubaka inzego zifatika n’Ubunyarwanda nyabwo. Ati “Nifuza ko ibiganiro birimo ibitekerezo byiza tubivana mu mvugo tukabishyira mu bikorwa bya buri munsi tukiyubaka, tukubaka inzego zigakomera, umutekano, politike bikagira izina ry’ubunyarwanda kandi ry’uburambe dushakira umunyarwanda”.

Ni uwuhe murage muzaha urubyiruko niba mudakoze ibikwiye?

Asoza uyu mwiherero w’abayobozi bakuru n’abahoze aribo kuri gahunda ya” Ndi Umunyarwanda” Perezida Kagame yeretse abo bayobozi ko nubwo baba batandukanye bagomba guhuriza hamwe imbaraga zabo bikagira icyo bigeraho. Ati: “Uko dutandukanye biduha imbaraga ntabwo bitwambura imbaraga, bivuze ko icyo udafite ngifite, tukabishyira hamwe …. bikaduha uko tuzamera mu gihe kizaza heza hatari aho tuva cyangwa twaba turi uyu munsi”.

Yabasabye kandi kwibaza umurage bazasigira abana babo n’ababyiruka ubu ngo kuko u Rwanda n’Ubunyarwanda bihoraho/biramba ariko ko abantu bo bagenda/bapfa hakaza abandi. Yagize ati “Ariko abana bacu bazaza mu myaka 30 cyangwa 50 bazaza basanga iki? ni mwe mubibazwa! Mwasize mukoze iki? Bazasanga se mwarajyane n’ibyo mwari mufite, byaba se ubwo birimo agaciro mwabasigira umwiryane n’ubukene kandi mwarabaye aho, mwumva bitababaje…Umurage uzabe ubukene… byaba ari ishyano?”

Buri wese mu bayobozi yasabwe gushyiraho ake ntihagire uvuga ko bidashoboka cyangwa ngo bitane ba mwana ahubwo agomba gutanga umusanzu we mu kubaka nubwo waba utangana n’uwabandi kugirango batazasiga ubusa.

Umukuru w’igihugu yabasobanuriye ko gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” izavugwa kenshi ndetse n’ibindi bitekerezo biyishingiraho byubaka bigakomeza kwimakazwa no gufasha Abanyarwanda kwiyumvamo Ubunyarwanda buhamye.

Andi mafoto menshi kanda Hano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages