Kabatwa ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Nyabihu, iyi nyito umunyarwanda uzi amateka yumvamo izina ‘Abatwa’ rizwi mu moko 3 y’abanyarwanda bo hambere.
Abatuye muri uyu murenge bavuga ko iyo nyito ifitanye isano n’amoko, bityo ikaba yahindurwa nk’uko babitangarije RBA dukesha iyi nkuru.
Abazi amateka y’ako gace uwo murenge uherereyemo bavuga ko izina ‘Kabatwa’ rikomoka ku gasozi kanungaraye, Abatwa bajyaga bakunda gutegeraho abantu bakabambura.
Inyito y’ako gasozi akaba ari yo yaje kwitirirwa umurenge wose, uzwiho kuba ukungahaye ku gihingwa cy’ibirayi n’ibireti.
Barasaba ko umurenge wabo wakwitwa Kabaratwa...
Abaturage bo mu murenge wa Kabatwa bavuga ko imiterere y’umurenge wabo ibatera ishema, kuko bahinga bakeza, kandi amahoro akaba ahinda, ibyo bigatuma bumva inyito y’umurenge wabo yahinduka igahuzwa n’amateka mashya y’u Rwanda, bityo hakitwa ‘Kabatware’ cyangwa se ‘Kabaratwa’ kuko umaze kuba indatwa nk’iwabo w’ibirayi.
Umwe mu baturage yagize ati “Kubera ibikorwa bihakorerwa byiza, bahita ku Kabatware cyangwa se ku Kabaratwa. Rwose Kabatwa n’ubwo ryari rimaze kwamamara ... Akabaratwa kasimbura izina rya Kabatwa ... Umurenge wa Kabatwa baramutse bawuhinduriye izina byaba byiza kurutaho.”
Imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) n’izindi nzego zirebwa n’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, yemeza ko Kabatwa ari wo murenge wa mbere mu gihugu weza umusaruro w’ibirayi mwishi.
Igipimo cyangwa ikibihamya ni uko usanga abaturage baho bose ari abakungu kubera ibirayi, aho usanga abenshi umusaruro beza ubarwa mu matoni, ku buryo ibibazo bishamikiye ku bukererwe mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza ho bitahaboneka.
Nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabatwa Niyibizi Louis, uvuga ko kuri ‘compte’ y’ubwisungane mu kwivuza ubu bamaze kwishyura agera kuri miliyoni 12.



















TANGA IGITEKEREZO