Abanyeshuri b’abakobwa n’abahungu biga ku rwunge rw’amashuri rwa Musheri mu mwaka wa gatandatu mu ishami rya HEG (History Economics and Geography) hamwe n’abo mu ishami rya MEG (Mathematics Economics and Geography), kuri uyu wa mbere tariki ya 25 Gicurasi 2015, babyukiye ku biro by’Umurenge wa Musheri, aho bavuga ko bajyanywe no kugaragariza ubuyobozi akababaro kabo.
Uruhuri rw’ibibazo ni byo bitumye twigaragambya
Umwe muri aba banyeshuri utashatse ko izina rye ritangazwa, yatangarije IGIHE ko batigishwa neza nk’abitegura gukora ibizamini bisoza amashuri yisumbuye.
Yagize ati “Dufite ibibazo bitandukanye, birimo kuba abarimu batwigishwa badahembwa bigatuma nabo bigisha uko bishakiye, ugereranyije n’uko abiga ku bindi bigo turi mu mwaka umwe bigishwa.Twigira ahantu hadakinze, amashuri amwe ni ibirangarira kandi dutanga amafaranga y’ishuri.”
Undi ati “Urebye uburyo tugaburirwa, uburyo twigishwa biteye agahinda, dufashwe nabi ku buryo bugaragara. Ikibazo umuyobozi w’ikigo arakizi ariko ubona ko ntacyo bimubwiye, kubera gusuzugurwa n’ubuyobozi bw’ikigo.”
Ikipe y’umupira w’amaguru iba mu kigo, ni yo yitaweho kurusha abanyeshuri
Umwe mu bakozi bo muri Groupe Scolaire Musheri utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko muri iki kigo habamo ikipe y’umupira w’amaguru y’Akarere ka Nyagatare, yitabwaho kuruta uko abanyeshuri bitaweho.
Yagize ati “Uburyo abakinnyi bagaburirwa, n’uburyo bitabwaho biri mu bibabaza abanyeshuri kandi bose baba mu kigo. Ikindi kibabaza abana ni imyitwarire y’abo bakinnyi, bajya hanze bakanywa inzoga bagasinda, urumva nawe ibijyana no gusinda byose barabikora kandi bakabikorera imbere y’abo.”
Yakomeje agira ati “Ikibabaje rero kurushaho ni uko abo bakinnyi atari n’abanyeshuri, ahubwo usanga abenshi muri bo ari abantu bo hanze basazwe, ariko baba mu kigo.”
Uyu mukozi yakomeje avuga ko umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Musheri, Magezi Bonny, ari na we Perezida w’iyo kipe y’umupira w’amaguru iba mu kigo, bityo ngo akaba afite uruhare mu bibazo aba banyeshuri bavuga ko byatumye banga kujya mu ishuri bakagana ku biro by’Umurenge.
Umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyagatare, Hakizimana Martin, yatangarije IGIHE ko ibi bibazo byose bivugwa muri iri shuri byose ntabyo azi, ko ariko agiye kubikurikirana.
N’ubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musheri, Kamugisha Charles, atitabye telefoni ye igendanwa, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Atuhe Sabiiti Fred yatangarije IGIHE ko ayo makuru yayumvise, ariko ko abayatanze batarimo guhuza mu mvugo.
Ati “Ni amakuru nanjye numvise ariko ntago abantu barimo guhuza mu mvugo, jye naramukiye mu nama, ariko ngiye kuyisoza, gusa nasabye umukozi ngo abikurikirane mu kanya barampa raporo.”
Umuyobozi w’Akarere yakomeje avuga ko aho aza kumenyera ibirambuye kuri iyo myigaragambyo araza kubidutangariza.



















TANGA IGITEKEREZO