00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyagatare: Isenyerwa ry’abaturage ryavugishije benshi ryaba rigiye kubonerwa umuti

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 15 November 2013 saa 09:43
Yasuwe :

Imiryango isaga 70 yasenyewe mu mudugudu wa Gakagati II, akagari ka Rutungu, Umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, ubu icyo kibazo cyahagurukiwe, gishakirwa umuti urambye kandi nta muturage uhutajwe cyangwa abure ibye.
Iki kibazo cy’abaturage basenyewe cyahagurukije Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, kugira ngo afatanye n’izindi nzego bireba, abo baturage bashakirwe aho batura byemewe n’amategeko. Iyo miryango isaga 70 bivugwa ko yari yatuye kandi yigabiza (…)

Imiryango isaga 70 yasenyewe mu mudugudu wa Gakagati II, akagari ka Rutungu, Umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, ubu icyo kibazo cyahagurukiwe, gishakirwa umuti urambye kandi nta muturage uhutajwe cyangwa abure ibye.

Iki kibazo cy’abaturage basenyewe cyahagurukije Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, kugira ngo afatanye n’izindi nzego bireba, abo baturage bashakirwe aho batura byemewe n’amategeko. Iyo miryango isaga 70 bivugwa ko yari yatuye kandi yigabiza ubutaka budateganyirijwe ubuhinzi.

Imvo y’iki kibazo ni inkuru ya IGIHE yagiraga iti "Nyagatare : Imiryango 100 yasenyewe inzu, Akarere kararuca kararumira"

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa IGIHE, Guverineri Uwamariya yadutangarije ko ikibazo cy’ubutaka mu ntara y’Iburasirazuba cyatangiye mu mwaka ushize wa 2012, aho bamwe mu baturage bahinduye imikoreshereze y’ubutaka. Agira ati “Bamwe bahinduye icyo ubutaka bwagenewe, cyane cyane bikagaragara ku butaka bwasaranganyijwe mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe. Icyo kibazo twaje gushaka uburyo bwo kugisesengura, dukora igenzura mu kwezi kwa munani 2012, hagamijwe kureba uburemere bw’ikibazo muri buri karere, aho ubutaka butagikoreshwa icyo bwagenewe.”

Akomeza avuga ko avuga ko mu isesengura bakoze basanze mu nzuro 7050 zari zaratanzwe muri utwo turere, muri zo 11.8% zarahinduriwe imikoreshereze ahari ubworozi hahindurwa agace k’ubuhinzi. 7% bwakoreweho ubuhinzi bwa Hinga tugabane, aho ufite ubutaka bwagenewe ubworozi abuha abahinzi nyuma bakagabana imyaka yeze, 4.6% bwo bwaragurishijwe.

Abaturage basenyewe bagejeje ibibazo byabo kuri Guverineri

Guverineri Uwamariya agira ati “Ukurikije itegeko ryo mu 2006 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka, ndetse n’amabwiriza yihariye yashyizweho na Minisiteri y’Umutungo kamere yo mu 2010, byagaragaye ko kugira ngo uhindure icyo ubutaka bugomba gukoreshwa ugomba kubisaba mu nyandiko kandi agahabwa n’uburenganzira na Minisitiri ubifite mu nshingano. By’umwihariko ubutaka bwasaranganyijwe amategeko n’amabwiriza yashyizweho ntiyemera ko bugurishwa. Twasanze rero hari abagiye bagura buhoro buhoro.”

Guverineri akomeza avuga ko hakozwe igenzura ku bufatanye na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ndetse haba inama ku itariki ya 19 Nzeri 2012, ihuza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, uw’ubuhinzi n’ubworozi, uw’umutungo kamere, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba n’inzego z’umutekano ku rwego rw’igihugu. Nyuma yo gusuzuma ikibazo, hafashwe imyanzuro ko gahunda ya hinga tugabane ihagarikwa ako kanya kandi inzego z’ibanze zikabikurikirana.

Icya kabiri hemejwe ko uwagurishije ubutaka yahawe anyuranyije n’amategeko bagomba gusubiza amafaranga ababaguriye, hanashyirwaho amabwiriza ya Minisitiri w’umutungo kamere n’uw’ubuhinzi n’ubworozi, yo ku itariki 3 Ukwakira 2012, avugurura ayariho ya 2010 asobanura neza imikoreshereze y’ubutaka bwasaranganyijwe.

Agira ati “Ayo mabwiriza yashimangiraga ko buri muntu wese wasaranganytije ubutaka agomba kubukoresha nk’uko biteganywa n’amategeko n’amabwiriza yatanzwe, agakomeza avuga ko uwasaranganyijwe ubutaka bwagenewe ubworozi abujijwe kubugabiza abahinzi, agamije kugabana uumusaruro na bo. Agakomeza avuga ko uwasanganyije ubutaka abujijwe kubugabanyamo uduce no kubugurisha mu duceduce.”

Akomeza avuga ko ariko bidakuraho ko uwabonye icyangombwa cy’ubutaka cya burundu afite uburenganzira bwo kubugurisha ariko atabuciyemo uduce duce, kandi ubuguze na we akabukoresha icyo bwagenewe. Agira ati “Igihe habaye ihererekanya bikorwa mu buryo mbumbe kandi bugakomeza gukoreshwa icyo bwagenewe. Nta n’umwe wemerewe guhindura icyo ubutaka bwagenewe keretse abisabiye uburenganzira.”

Amabwiriza yihariye ya Minisitiri w’ibikorwa remezo yo kuwa 13 Nyakanga 2010, agena ibisabwa abahinzi n’aborozi basaranganyijwe inzuri n’amasambu mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe agaragaza ibyo bagomba kuba bujuje kugira ngo bahabwe amasezerano y’ubukode burambye, akavuga ko igihe cyose uwasaranganyije ubutaka atubahirije ibiyakubiyemo, amasezerano ashobora guseswa. Na ho ayo kuwa 03 Ukwakira 2012 agaragaza uko ubutaka bukoreshwa ndetse n’ihererekany ry’ubutaka bwasaranganyijwe.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Uwamariya Odette aganira n'abaturage basenyewe

Guverineri atangaza ko ayo mabwiriza amaze gushoka, bafashe umwanya bajya mu turere yarebaga bakora ubukangurambaga ku bahinzi n’aborozi, hagamijwe kwibutsa abafite ubutaka kubukoresha icyo bwagenewe. Akarere ka Nyagatare kasuwe ku itariki ya 11 Ukwakira 2012, inama ibera mu murenge wa Rwimiyaga, ku itariki ya 15 Ukwakira 2012 ibera mu karere ka Gatsibo, tariki ya 19 Ukwakira hahuzwa uturere twa Kirehe na Kayonza.

Abaturage ba Nyagatare basenyewe

Guverineri Uwamariya Odette, atangaza ko abaturage basenyewe batuye birengagije amategeko ndetse n’abagurishije ubutaka bari barahawe amabwiriza kandi bari bayazi. Agira ati “Hari abakomeje guhinga mu nzuri cyangwa bagatura ahatarabugenewe. Bari mu byiciro bitandukanye kuko harimo abaguze baratura, abandi bahingaga bakagabana na ba nyir’ubutaka. Hari rero n’uwaguraga akongera akagurisha abandi. Bose ntibubahirije amategeko kandi bari bayazi. Ariko kandi uwishe itegeko yirengera ingaruka zaryo.”

Avuga ko ku itariki ya 14 Ukwakira 2013 inama y’umutekano y’akarere yateranye igasuzuma icyo kibazo, ku itariki 15 z’uko kwezi barahasura nyuma hafatwa icyemezo cyo kuhasenya.

Uko ikibazo gihagaze ubu

Guverineri Uwamariya Odette atangaza ko ikibazo barimo gushaka umuti wacyo kandi urambye. Avuga ko abaturage basenyewe ari abo mu mudugudu wa Gakagati II, Akagari ka Rutungu, Umurenge wa Rwimiyaga, mu karere ka Nyagatare, ko abo bantu bari baragiye babuzwa ariko bakaza kwituza n’ahatemwe guturwa, ndetse bakoresha ubutaka icyo butateganyirijwe.

Ku itariki ya 01 Ugushingo 2013 abo baturage barasuwe, bo ubwabo bemera ko bakoze amakosa, batura ahatemewe ndetse bakoresha n’ubutaka icyo butateganyirijwe. Agi ati “Aho hantu bahagize umudugudu udateganyijwe. Bake muri bo twasanze bafite ibyangombwa by’ubutaka, abandi ariko ntabyo bafite. Abafite ibyangombwa bafite uburenganzira bwo kuhakorera icyo hagenewe.”

Ku itariki ya 12 n’iya 13 Ugushyingo 2013 Ubuyobozi bw’Intara bwarimo gushaka umuti w’icyo kibazo. Guverineri agira ati “Abasenyewe ubu akarere kabacumbikiye mu mudugudu uri hafi aho, hashakwa uburyo batuzwa mu mudugudu. Ushoboye korora twemera ko yakoresha ubwo butaka icyo bwagenewe, ariko utabishoboye tuzasha uburyo yasubizwa amafaranga yatanze. Icyo twabemereye kandi ni uko imyaka bahinze bazayisarura. Ibi ariko ntibikuraho ko tugomba kubahiriza amategeko.”

Inzego z'umutekano ziganira n'abaturage basenyewe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages