00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyamagabe: Bazifashisha amavuriro mu guhandura abazahajwe n’amavunja

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 30 December 2014 saa 05:00
Yasuwe :

Nyuma y’uko mu karere ka Nyamagabe hagaragara ko hari bamwe mu baturage barwaye amavunja, ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bwatangije ukwezi kw’isuku aho abazahajwe n’amavunja bashobora kujya bahandurirwa kwa muganga bakanitabwaho n’abaganga.
Izi ni zimwe mu ngamba akarere ka Nyamagabe kafashe mu gukemura ikibazo cy’umwanda utera amavunja muri aka karere.
Ni nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu kagari ka Buteteri, umurenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe, bari bamaze gutangariza (…)

Nyuma y’uko mu karere ka Nyamagabe hagaragara ko hari bamwe mu baturage barwaye amavunja, ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko bwatangije ukwezi kw’isuku aho abazahajwe n’amavunja bashobora kujya bahandurirwa kwa muganga bakanitabwaho n’abaganga.

Izi ni zimwe mu ngamba akarere ka Nyamagabe kafashe mu gukemura ikibazo cy’umwanda utera amavunja muri aka karere.

Ni nyuma y’uko bamwe mu baturage bo mu kagari ka Buteteri, umurenge wa Mushubi mu karere ka Nyamagabe, bari bamaze gutangariza umunyamakuru wa IGIHE, ko bararana n’amatungo mu nzu birinda abajura, bigatuma bugarizwa n’indwara y’amavunja.

Abandi bo bavuze ko bafite ubukene butuma batabasha kwigurira isabune yo gukaraba ngo umwanda ubashireho.

Umukozi Ushinzwe gukurikirana Ibikorwa by’Ubuzima mu Karere ka Nyamagabe. Hategekimana Sylvestre, yahakanye zimwe mu mpamvu abaturage bavuga ko zibatera amavunja ariko ko iki kibazo cy’amavunja cyahagurukiwe.

Yagize ati “Icyo kibazo turakizi, mu kagari ka Buteteri hari abaturage bagera kuri batatu barwaye amavunja cyane, umwe muri bo ni umusore ufite imyaka nka 30 y’amavuko, ariko iyo umurebye ubona ko ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe. Abandi ni abana babana na se gusa.”

Hari abavuga ko ari abakene ariko nta numwe ushobora kurara atanyoye ikigage cyangwa icupa ry’urwagwa, ururmva rero ko ari ikibazo cy’imyumvire bafite.”

Hategekimana yemeza ko mu tugari 92 hadashobora kubura umuturage umwe cyangwa babiri barwaye amavunja. Ngo iki cyatumye batangiza ukwezi kwahariwe isuku, kuburyo abaturage bagaragaweho n’amavunja bazajya bajyanwa ku kigo nderabuzima kibegereye bakitabwaho.

Hategekimana agira ati “Bazajya bahandurwa kandi bavurwe mu buryo bwose bushoka, ari nako tubakangurira kurushaho kwita ku isuku. Twasabye ko irondo ryashyirwamo imbaraga kugira ngo abo bararana n’amatungo akabasiga imbaragasa babireke.”

Uku kwezi kwita ku isuku kwatangiye ku wa 15 Ukuboza 2014 kugera tariki 15 Mutarama 2015, akarere kakaba kari gushishikariza abaturage kwita ku isuku ku mubiri, ku myambaro hamwe n’aho batuye.

Ibindi bizitabwaho muri uku kwezi, harimo gukangurira abaturage kugira ubwiherero bufite isuku, ikimpoteri, gukangurira abaturage kubaka udutanda two kwanikaho amasahane, hamwe no gukangurira abafite amahoteri n’amaresitero kwita ku isuku.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages