Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye muri Minisiteri y’uburezi, Dr Harebamungu Mathias yagiranye ikiganiro n’abanyeshuri bo mu Rwunge rw’amashuri yitiriwe Mutagatifu Yozefu hamwe n’abo mu Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Umuryango Mutagatifu i Nyamasheke bari bahurijwe hamwe mu gutangira ibiganiro mu mashuri kuri gahunda ya "Ndi Umunyarwanda".
Mu kiganiro yahaye abanyeshuri ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 31 Mutarama muri gahunda yo gutegura umunsi mukuru w’Intwali z’Igihugu, Dr Harebamungu yabasobanuriye uko amateka yaranze u Rwanda yari ashingiye ku macakubiri, ari na yo yagejeje Abanyarwanda kuri jenoside.
Gusa ngo Abanyarwanda bafashe umugambi wo kongera kubaka ubumwe bwabo ubwo batangiraga urugamba rwo kwibohoza mu 1990, ndetse bamwe bakemera guhara ubuzima bwabo, bityo hakaba hibukwa hakanazirikanwa ubutwari bagize.
Dr Harebamungu yasobanuriye aba banyeshuri agira ati: “Intego ya mbere yatumye hashyirwaho gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” ni ukugira ngo dufatanye kuvuga tuti: ‘Ibyabaye ntibizongere ukundi’, bityo buri Munyarwanda abeshweho n’agaciro yiha ubwe.
Dr Harebamungu yasobanuye ko kuba Umunyarwanda ari ukugira ishema ry’ubunyarwanda. Ngo iki kikaba ari cyo cyitabwaho muri iyi gahunda yo gusobanurira Abanyarwanda inshingano zo gukunda igihugu, kukirinda no kucyubaka.
Ibi bisaba ko Abanyarwanda bashyira hamwe nk’uko Dr Harebamungu yakomeje abivuga, maze bakubaka u Rwanda rushya ruzira amacakubiri.
Ibitekerezo aba banyeshuri batanze ndetse n’ibibazo babajije byaganishaga ku gushaka kumva neza iyi gahunda no kuyisobanukirwa ngo kuko bumva izabagirira akamaro, bo Rwanda rw’ejo.
Umurerwa Redempta wiga mu mwaka wa gatatu mu Ishuri ryisumbuye ry’Umuryango Mutagatifu yagize ati: “Kuri twe, turumva iyi gahunda izagere no ku Banyarwanda baba hanze y’u Rwanda kugira ngo hatazagira Umunyarwanda usigara inyuma.”
Dr. Harebamungu yavuze ko ibi biganiro mu mashuri bizakomeza kuko ngo hari gahunda yo gushinga Itorero ry’igihugu mu mashuri yose kugira ngo bajye bagaruka ku ndangagaciro na kirazira zigamije kubaka umuco w’ubumwe n’ubwiyunge no gukunda igihugu.








Ibitekerezo 0