00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yageze muri Cape Verde mu nama ya Afurika ku guhanga ibishya

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 4 February 2014 saa 11:15
Yasuwe :

Perezida Kagame yashyitse i Praia, muri Cape Verde, kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gashyantare 2014, aho yitabiriye inama nyafurika ngarukamwaka ku guhanga ibishya. Iyi nama mpuzamahanga ihuza Abikorera, abahanga ibishya, Abanyemari, Abategetsi n’abashakashatsi hagenderewe kuganira ku guhanga ibishya no kuvumbura muri Afurika, hishingikirijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kurata ibigo bya Afurika by’ubuvumbuzi bitera imbere.”
Perezida Kagame yitezweho ko azagira ijambo ageza ku bitabiriye (…)

Perezida Kagame yashyitse i Praia, muri Cape Verde, kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Gashyantare 2014, aho yitabiriye inama nyafurika ngarukamwaka ku guhanga ibishya.

Iyi nama mpuzamahanga ihuza Abikorera, abahanga ibishya, Abanyemari, Abategetsi n’abashakashatsi hagenderewe kuganira ku guhanga ibishya no kuvumbura muri Afurika, hishingikirijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kurata ibigo bya Afurika by’ubuvumbuzi bitera imbere.”

Perezida Kagame yitezweho ko azagira ijambo ageza ku bitabiriye iyi nama kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2014, aho avuga ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kuyobora ubuvumbuzi muri Afurika” aho afatanya na Perezida wa Cape Verde, Jorge Carlos de Almeida Fonseca ndetse n’uwigeze kuyobora Mozamike Joaquim Chissano.

Iyi nama izibanda ku ngingo z’ingenzi zirimo; Imikoranire n’uruhurirane mu iterambere rishingiye ku buvumbuzi , politiki zo guteza imbere guhanga ibishya, uruhare rw’abikorera mu guteza imbere ubuvumbuzi, gushyigikira ubuvumbuzi, ndetse no gushyigikira uburezi buteza imbere kuvumbura no guhanga ibishya.

Iyi nama igiye kubaho ku nshuro yayo ya mbere yatewemo inkunga na Cape Verde,Banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB), ECOWAS, NEPAD n’abikorera bo muri icyo gihugu.

Kimwe n’u Rwanda, Cape Verde nayo iza ku rutonde rw’ibihugu byorohereza ishoramari muri byo. Mu 2013 u Rwanda na Cape Verde byashyizwe mu bihugu 10 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara bifite amategeko asobanutse agenga ishoramari ku buryo byorohereza ushaka gutangiza ubucuruzi muri byo.

Kimwe n’u Rwanda kandi, Cape Verde iri ku kigero cyiza mu gushyira mu bikorwa intego z’ikinyaihumbi mu 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages