Perezida Paul Kagame yahishuriye amahanga ibanga ryo kuba u Rwanda ruhiga ibindi bihugu mu iterambere ry’umugore, aho yagaragaje ko ari kimwe mu by’ibanze byashingiweho mu kuvugurura ubuzima bw’igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ibi Perezida Kagame yabitangaje mu kiganiro yatanze afatanyije na Erna Soldberg Minisitiri w’Intebe wa Norvege, Melinda Gates Umugore w’umuherwe Bill Gates, Phumzile Mlambo-Ngcuka Umuyobozi w’abari n’abategarugori mu Muryango w’Abibumbye, ndetse na Paul Polman Umuyobozi mukuru wa Unilever Uruganda rw’ibiribwa rwo mu Buholandi.
Icyo kiganiro batanze mu gusoza inama ku bukungu yaberaga i Davos mu Busuwisi, cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ku kurandura ubukene hashingiwe ku buringanire, cyatumye byinshi mu bihugu by’amahanga bihishurirwa imbogamizi zibibuza kugera ku buringanire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.
Asobanura ku buringanire mu Rwanda, Perezida Kagame yagaragaje ko uburinganire hagati y’umugabo n’umugore ari uburenganzira bwa muntu.
Ati “Mu gihe cyo kubohora igihugu ndetse na nyuma ya Jenoside, icya mbere cyaje mu bitekerezo byacu cyari uburyo twafasha buri wese mu gihugu kugira uruhare mu mpinduka nziza dukeneye. Ibyo bisobanuye ko n’umugore byamurebaga. Ni ikibazo cy’uburenganzira, ni cyo cy’ingenzi cyo gukora.”
Perezida Kagame yongeyeho ati “Twatekereje ko gahunda na za politiki byose bikeneye ko buri wese abigiramo uruhare, ariko twari tuzi neza ko abagore ari bo batabonaga ubwo burenganzira muri sosiyete yacu kuva mu myaka yo hambere ku mpamvu nyinshi zitandukanye. Imwe mu ntego twari dufite yari iyo kurwana n’icyo kibazo cyihariye, bikanatubyarira inyungu. 52% y’abaturage bacu ni abagore. Kuba utekereza ku kibazo kireba buri wese warangiza ugashyira ku ruhande 52% (by’abaturage) nta shingiro byaba bifite.”
Kuba u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere gifite umubare munini mu Nteko Ishinga Amategeko, Perezida Kagame yasobanuye ko hitawe ku ruhare rwa bo mu ifatwa ry’ibyemezo kuruta uko hari guhabwa agaciro imibare.
Ati “Twakoze ubukangurambaga mu baturage ngo bite ku kuba umugore yaba ahagarariwe ku buryo bufatika kuri buri rwego. Twahereye kuri 30% ariko ibyo twarabirenze. Ntitukita ku mibare, ni ukubashishikariza kuhibera kandi tukamenya ko batanga umusanzu wa bo.”
Abajijwe icyo abagabo bakora kugirango bagire uruhare mu guca ivangura rishingiye ku gitsina, Perezida Kagame yahamagariye abagabo guhera ku kutabangamira abagore mu mibereho myiza ya bo.
Agaragaza icyiza cyo kugaruka ku mateka y’ivangura, Perezida Paul Kagame yagaragaje ko ari ngombwa kandi ari ingenzi, ko hafatwa ingamba zihariye mu kuziba icyuho.
Ati “Iyo ufungiranye umuntu mu cyumba, ni inshingano zawe kuza ukamukingurira agasohoka. Hashize imyaka myinshi hari icyuho nk’icyo, kandi turashaka kureba umuvuduko wadufasha kumenya niba koko harabayeho impinduka.”
Perezida Kagame yasoje agira ati “Turifuza gukomeza gukora byiza kurushaho. Urwo rugendo rwose rwadusigiye amasomo menshi, tuzi igishoboka, tuzi n’amakosa akwiye gukosorwa.”
Kuwa 22 mutarama 2015 ni bwo Perezida Paul Kagame yerekeje i Davos mu Busuwisi mu nama mpuzamahanga ku bukungu (World Economic Forum ), mbere y’uko itangira, abayitabiriye bakaba barabanje kuganira ku bibazo bitandukanye, birimo icyaba gitera amakimbirane mu Burasirazuba bwo hagati, n’uburyo hazahurwa ubukungu bw’Isi.



















TANGA IGITEKEREZO