Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, ifatwa nk’igihe kidasanzwe cyo gukomeza gusigasira ibyagezweho no kongera imbaduko mu iterambere ridaheza kuri buri wese.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 18 Kanama 2017, kuri Stade Amahoro i Remera ahahuriye abarenga ibihumbi 25 baturutse mu turere twose tw’igihugu.
Wanitabiriwe kandi n’abakuru b’ibihugu 17, aba guverinoma n’abandi bayobozi bakuru barenga 20 baturutse ku mugabane wa Afurika no mu zindi mpande zose z’isi baje gushyikira Perezida Kagame warahiriye kuyobora u Rwanda kugeza mu 2024.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof Sam Rugege, niwe wakiriye indahiro ya Perezida Kagame.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye amashyaka yamutanzeho umukandida mu matora aheruka, anavuga no kuri babiri bari bahanganye mu matora aheruka.
Ati “Ndashaka gushimira abayobozi n’abanyamuryango b’amashyaka umunani yifatanyije na FPR mu kugena ko nyabera umukandida. Mu myaka 23 ishize, twakoranye bya hafi mu bwubahane hagamijwe gusana igihugu cyacu aribyo bitugejeje aho turi ubu. Ndanashimira kandi abandi bakandida babiri bagejeje ubutumwa bwabo ku baturage bacu. Twese hamwe, twaremye ubwisanzure aho nta jwi na rimwe ryabaruwe hagamijwe gupyinagaza uwo ariwe wese ahubwo yose yabaruwe hagamijwe kubaka u Rwanda.”
Yanabwiye abanyarwanda ko aha agaciro icyizere bamugiriye bongera kumutora aho yabishimangiye agira ati “Ndagira ngo mbashimire by’umwihariko, icyizere mwongeye kungirira. Ikiruta ariko, ni icyizere mwifitiye ubwanyu n’ikiri hagati yacu. Gukomeza kubakorera, ni ishema ryinshi kuri njye. “
Perezida Kagame yatorewe kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi mu itora ryo ku wa 3-4 Kanama n’amajwi 98,79 %; ahize umukandida wigenga Mpayimana Philippe wabonye 0.73% na Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party wagize 0.48%.
Perezida Kagame arahirira kuyobora u Rwanda muri manda y'imyaka irindwi. Yari agaragiwe na Madamu Jeannette KagamePerezida Kagame ashyira umukono ku ndahiro yo kuyobora u RwandaProf. Sam Rugege ashyikiriza Perezida Paul Kagame ikirangantego cy'igihuguUwari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba ashyikiriza Perezida Kagame ingabo yo kurinda igihuguUwari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, ashyikiriza Perezida Paul Kagame ibendera ry’igihuguPerezida Kagame agaragiwe na Gen Patrick Nyamvumba wari Umugaba Mukuru w'Ingabo ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihuguAbasaga ibihumbi 25 bitabiriye umuhango w'irahira rya Perezida Paul Kagame wabereye muri Stade AmahoroPerezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwiPerezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon mu bakuru b'ibihugu bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida KagameProfessor Yemi Osinbajo, wari Perezida w'agateganyo wa NigeriaSassou Nguesso wa Congo Brazzaville asuhuzanya na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta MuseveniDenis Sassou Nguesso, Perezida wa CongoIdriss Déby asuhuza abitabiriye umuhango wo kurahira kwa Perezida KagameOmar al-Bashir wari Perezida wa Sudani asuhuzanya na mugenzi we wa Sudani y'Epfo, Salva KiirPerezida wa Sénégal, Macky Sall asuhuza ibihumbi by'abaturage bari bateraniye muri Stade AmahoroPerezida wa Sudani y'Epfo, Salva KiirUwari Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir yitabiriye ibirori by'irahira rya Perezida KagamePerezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni asuhuza abitabiriye ibirori by'irahira rya Perezida KagamePerezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, asuhuza abari bateraniye kuri Stade Amahoro tariki ya 18 Kanama 2017Perezida Kagame n’umuryango we basezera Perezida Uhuru Kenyatta n’umugore we Margaret Gakuo Kenyatta witabiriye umuhango w'irahira ryePerezida Kagame asezera Margaret Gakuo KenyattaPerezida Kagame asezera Perezida Uhuru Kenyatta uheruka gutorerwa kuyobora Kenya na Margaret Gakuo Kenyatta asuhuza Madamu Jeannette Kagame
Ibitekerezo 0